2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Neza na Masamba biyemeje kuzakora igitaramo cyuje ubwiza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-07 07:49:36

 
Share on:
 
Yasuwe:15
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Neza Masozera Patricia ukoresha mu buhanzi izina rya Neza Da SongBird n’Intore Masamba ubwo ejo hashize tariki 6 Ukuboza 2017 bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ku bijyanye n’igitaramo bazaririmbamo ku wa Gatanu ku ya 9 Ukuboza 2017 i Kigali batangaje ko biyemeje gukora igitaramo kiza.

JPEG - 150.3 kb
Masamba, uwa mbere uvuye iburyo umwe mu bazataramira muri icyo gitaramo

Umuhanzikazi Neza yavuze ko nk’uko mu Rwanda ari ku ivuko n’ubwo aba muri Nigeria agomba gukora igitaramo kiza agashimisha abantu ngo kandi igitaramo azaririmbamo kiri mu bitaramo bikomeye azaba agaragayemo.

JPEG - 136.9 kb
Umuhanzikazi Neza usanzwe uba muri Nigeria

Yagize ati “Niteguye kuzataramira abantu neza kandi mpamya ko bazishima cyane”.

Uyu muhanzikazi wavukiye mu mujyi wa Kinshasa ubu ufitanye amasezerano y’imikoranire n’inzu itunganya umuziki ya MCG y’umuhanzi Mc Galaxy wo muri Nigeria yahamije ko uburyo azataramira abantu buzabashimisha.

Intore Masamba na we yavuze ko ashaka kwerekana ukuntu umuziki gakondo uririmbwa mu njyana ya Jazz dore ko igitaramo bazaririmbamo kitwa “Kigali Jazz Junction”.

N’ubwo icyo gitaramo ari yo nyito gifite, Lubega Remigious utegura icyo gitaramo ashimangira ko ari igitaramo kigamije guhuza muzika zitandukanye giteza imbere by’umwihariko abahanzi nyarwanda.

Ku rundi ruhande Masamba yakomeje ku iterambere rya muzika nyarwanda avuga ko itangazamakuru n’abaterankunga bari mu bakwiye gukomeza kuzamura muzika nyarwanda kugira ngo ive ku rwego rw’uko ikundwa mu Rwanda ariko bikaba bigorana ko yagera hanze no mu bindi bihugu abantu bakayikunda.

Kuba muzika nyarwanda ikiyubaka Masamba avuga ko ari byo bituma abahanzi nyarwanda bamwe bumva bashaka kujya gukorera ubuhanzi bwabo hanze kugira ngo bazagaruke bakunzwe bishyurwa amafaranga menshi mu bitaramo.

Ariko n’ubwo ariko ngo bamwe baba babyifuza, Masamba avuga ko ikiza ari ukuguma mu gihugu kavukire nk’uko ba Fally Ipupa n’abandi bahanzi bakomeye bakorera umuziki iwabo kandi ntibibabuze gutera imbere.

Gusa na none avuga ko atari bibi ko bajya hanze ngo kuko bashobora kujyayo mu rwego rwo kujya kwigirayo ubundi bumenyi bw’ingirakamaro.

Mu buhanzi bwa Neza we yavuze ko arimo guteganya kuzajya aba igihe kinini mu Rwanda kugira ngo abashe gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda no kurushaho kumenyekanisha ibihangano bye.

Ubusanzwe Neza aba i Lagos muri Nigeria ariko yigeze no kuba muri Canada. Uyu muhanzikazi aririmba mu Ilingala, Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse no mu Cyongereza.

Masamba yavuze ko yari asanzwe azi uwo muhanzikazi bitewe nabo mu muryango we baziranye kandi na Neza yavuze ko yari asanzwe azi Masamba kuko ari mu bahanzi bafite ubunararibonye muri muzika nyarwanda ngo kandi n’inshuti y’umwana we (Masamba) uba muri Canada.

Muri Nigeria, Neza avuga ko nta bitaramo byinshi abasha kwitabira ngo gusa akiba muri Canada yajyaga akorayo ibitaramo ndetse no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rimwe na rimwe ariko bikitabirwa n’Abanyarwanda. Uyu mwaka kandi Neza mu irushanwa rya Afrimma ry’uyu mwaka yahawe igihembo cy’umuhanzi utanga ikizere ko azagera kure mu buhanzi bwe (Most promising artiste in Africa).
Mu 2009 yavuze ko ari bwo yaherukaga mu Rwanda.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE