2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mwigira ubwoba, turacyubaka uburyo butandukanye bw’imikinire- Antoine Hey

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-07 07:33:26

 
Share on:
 
Yasuwe:78
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Uyu munsi
Tanzania-Zanzibar (Machakos 13h00)
Rwanda-Libya (Machakos 15h00)
Ethiopia-Burundi (Kakamega-14h00)

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, Antoine Hey aremeza ko imikino ya CECAFA iri kumufasha kubaka uburyo butandukanye bw’imikinire azakoresha mu mikino ya CHAN 2018 izatangira muri Mutarama kugeza Gashyantare 2018 muri Maroc.

JPEG - 350.7 kb
Ubwo Amavubi yatsindwaga na Zanzibar mu mukino wa kabiri mu tsinda A muri CECAFA 2017 iri kubera muri Kenya

Ibi arabivuga mu gihe amaze gutsindwa imikino ibiri ya CECAFA 2017, aho yatsinzwe na Kenya ibitego 2-0 ndetse na Zanzibar ibitego 3-1. Uyu musaruro mubi uniyongeraho imikinire idatanga ikizere yatumye abatari bake batangira gushidikanya ku myitwarire y’Amavubi muri CHAN 2018 isigaje ukwezi kumwe nyamara umutoza atarabona ikipe azakinisha.

Antoine Hey avuga ko ku bwe yiteguye akanashimangira ko hari ibyo acyubaka bizatuma agera muri ¼ muri CHAN 2018 nk’uko yabyemereye Abanyarwanda.
Ati “Mu mvugo ya gifana ntitwiteguye. Twe hari ibyo twubaka, turimo tureba ikiza kijyanye n’abakinnyi dufite, nta bwo twavuga ko twamaze guhitamo ikipe n’ibyo tuzakina. Turi mu nzira zo guhitamo abakinnyi 11 bazajya babanzamo”.
Umutoza w’Amavubi yemeza ko CECAFA irimo kubaka amahitamo n’uburyo bw’imikinire bwazamufasha kugera ku ntego ze.

Ati “Ni uburyo bwiza bwo kwiga ku bakinnyi, bakabona ubunararibonye, bamwe ni ubwa mbere ku rwego mpuzamahanga, abandi baje nyuma y’igihe bafite imvune.

Twagiye hariya kwiga kugira ngo abakinnyi bitegure CHAN 2018, turebe andi mahitamo dufite ibi biduha amahirwe yo kubona abakinnyi umuntu yashingiraho akanagenderaho, tukanamenya abagikeneye igihe. Rero turacyagerageza ikipe ibanzamo itandukanye, imyanya itandukanye n’uburyo bw’imikinire butandukanye’’.
Antoine Hey yanaboneyeho kuvuga ko CECAFA izanafasha abakinnyi batakinaga n’abazaba abasimbura muri CHAN 2018 kubona imikino yo kwitegura.

Ati “Tugomba kugira amahitamo menshi, aba bana bakabona amahirwe yo kumva icyo urwego mpuzamahanga ruvuze. Hari igihe bizabaho, niba se bazahura na Libiya cyangwa Nigeriya muri CHAN 2018, umunyezamu wacu wa mbere avunitse tugomba gukoresha uwa kabiri, birumvikana ko agomba guhabwa umwanya wo kumenyera amarushanwa mpuzamahanga”.

N’ubwo bimeze gutya ariko, bamwe mu bakunzi b’ikipe y’igihugu ntibemeranya n’umutoza w’Amavubi uhindagura ikipe yose kuri buri mukino. Antoine Hey asubiza agira ati “Byagenda gute se ? nkoresheje abakinnyi 11, bananiwe se? cyangwa se bavunitse, nkazajya gukina imbere y’ibindi bihugu byo ku mugabane narangiza nkaviramo mu matsinda, intego zanjye ni ukubaka amahitamo ya kabiri ku ikipe mfite bijyanye n’abakinnyi bahari”.

Amavubi arakina umukino wa gatatu mu itsinda
Kuri ubu ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda A aho nta nota na rimwe ifite. Uyu munsi taliki 07 Ukuboza 2017, imikino ya CECAFA 2017 irakomeza aho iyi kipe ikina umukino wa 3 mu itsinda A na Libiya. Uyu mukino urabanzirizwa n’uwa Tanzania na Zanzibar mu gihe Kenya iba yaruhutse. Mu itsinda B, Ethiopia irakina n’u Burundi.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE