2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ingengo y’imari ya RCS ni miliyari 14, kugaburira abagororwa bitwara 40%

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-07 07:17:23

 
Share on:
 
Yasuwe:52
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rutangaza ko ingengo y’imari rukoresha ku mwaka ingana na Miliyari 14, muri yo 40% yayo agakoreshwa mu gikorwa cyo gutunga abagororwa mu gihe umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’amagereza ari 17% gusa.

JPEG - 232.8 kb
CGP Rwigamba Georges, Komiseri mukuru wa RCS (iburyo) na DCGP Ujeneza Jeanne, Komiseri mukuru wungirije bari mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto James R)

Ibi ni ibyatangajwe na CGP Rwigamba Georges, Komiseri mukuru wa RCS mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ejo hashize taliki ya 06 Ukuboza 2017 kuri gahunda zinyuranye zo kugorora n’umusaruro uturuka mu bikorwa by’amagereza.

Komiseri mukuru wa RCS yavuze ko uru rwego kimwe n’izindi nzego za Leta ruhabwa ingengo y’imari rukoresha muri gahunda zinyuranye, ahanini muri gahunda zo gutunga abagororwa, hakaba n’andi rwiyinjiriza biturutse ku bikorwa bitanga umusaruro bikorwa n’abagororwa.

Yagize ati “Kimwe n’ibindi bigo bya Leta, RCS nayo ihabwa ingengo y’imari na Leta, ariko igice kinini cyayo kihariye ibijyanye no kugaburira abagororwa bitwara 40%, ikindi gice gisigaye kigasaranganywa mu bindi birimo guhemba abakozi, kubaka amagereza n’ibindi.”

Yavuze ko za gereza zikora ubuhinzi bunyuranye mu masambu yazo cyangwa ahandi ariko umusaruro uturukamo ukangana na 17% gusa by’ibikenerwa mu mibereho y’abagororwa.

Ati “Murabyumva ko ibituruka mu musaruro w’ubuhinzi ari nk’agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’ibigomba gutunga abagororwa, ubwo Leta ikora ku gice kinini kijyanye no kubatunga.”

CGP Rwigamba yagaragaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wasojwe wa 2016-2017, RCS yari yarihaye intego yo kwinjiza umusaruro ungana na 700 000 000 aturutse mu bikorwa nyongeramusaruro by’abagororwa, ariko ngo ayinjiye angana na 515 042 925 z’amafaranga y’u Rwanda habariwemo n’amafaranga yabonetse mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018.

Komiseri mukuru wa RCS yavuze ko abacungagereza nk’abakozi b’uru rwego bagera ku 1 694, aho asanga bakiri bake ugereranyije n’umurimo ukomeye wo kugorora uba ubategereje n’umubare w’abagororwa bari mu magereza yose y’igihugu.

Ati “Abacungagereza bose hamwe ni 1 694, abagororwa bakaba ari 64 757, baracyari bake cyane rero urebye uko abo bagomba kugorora bangana, bivuze ko ujanishije umucungagereza 1 abarirwa abagororwa 39 bose, ni benshi rero.”

Akomoza ku bumenyi bw’abacungagereza, Komiseri mukuru wa RCS yavuze ko uyu mwaka uru rwego rwinjije abagera kuri 276, naho abagera kuri 260 bari basanzwe bakaba barahawe amahugurwa ajyanye n’ubunyamwuga, ni mu gihe 71 nabo bahuguriwe kujya mu butumwa bw’amahoro.

Abajijwe ku kuba umubare muto w’abacungagereza utajyanye n’umubare munini w’abagororwa utaba ari yo ntandaro y’abagororwa bacika gereza nk’uko byagaragaye mu bihe byashize, CGP Rwigamba yavuze ko nta we ukwiye guhuza ikibazo k’icika ry’abagororwa n’umubare muto w’abacungagereza kuko atari byo, asobanura ahubwo ko umubare muto w’abashinzwe kugorora ubera RCS imbogamizi mu gihe cyo kujyana abagororwa kwa muganga no mu nkiko, kuko biba bisaba ko ababacunga baba bagomba kugumana nabo, kandi ko nta mugororwa wigeze acika yagiye muri izo gahunda zivuzwe haruguru.

Ati “Nta we ukwiye guhuza umubare munini w’abagororwa n’umubare muto w’abacungagereza n’ikibazo cy’abagororwa bacika gereza, ibyabaye ntibyaturutse ku bacungagereza bake, ahubwo byaturutse ku mayeri ahanitse bakoresha, bagaca mu rihumye abacungagereza ntibamenye igihe bagendeye.”

Yagarutse ku munyamakuru Ntamuhanga Cassien wacitse gereza nkuru ya Nyanza na bagenzi be, avuga ko kugeza ubu aho bari hataramenyekana, ariko ko bakomeje gushakishwa, hakaba hari ikizere ko bazafatwa nk’uko abandi bagiye bafatwa.

Yavuze ku mubare w’abagororwa bacitse mu mwaka wose ushize bagera kuri 25, muri bo 17 bamaze kugarurwa, abandi nabo bakaba bagishakishwa ku bufatanye n’inzego zinyuranye.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE