2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rutsiro:Abafite ubumuga barishimira ko batahejwe mu iterambere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-07 07:00:10

 
Share on:
 
Yasuwe:14
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abafite ubumuga bo mu karere ka Rutsiro, barishimira iterambere ridaheza igihugu kigezeho, by’umwihariko bakishimira ko ubu batakibonwa nk’abatagize icyo bashoboye, kuko abenshi biteje imbere ku buryo bugaragara.

JPEG - 422.8 kb
Abafite ubumuga bijejwe kujya bahabwa imirimo muri VUP bagakora ibyo bashoboye

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko muri iki gihe iwabo usigaye usanga abafite ubumuga bafite ibikorwa by’iterambere bigaragara, mu gihe mu myaka yashize wasangaga abafite ubumuga hafi ya bose barangwa no gusabiriza.

Niyondera Donat, umwe mu bafite ubumuga, avuga ko yishimira impinduka mu myubakire, aho kera nta muntu ufite ubumuga wabashaga kugera mu nyubako zimwe na zimwe ariko ubu inyubako zubakwa bashyirwamo inzira z’abafite ubumuga.
Avuga kandi ko kera ufite ubumuga atabashaga kwiga, ariko ubu bagana ishuri kandi bagatsinda, ndetse ugasanga badasigara inyuma mu iterambere muri rusange.

Ati “Mbere abantu bari bazi ko ufite ubumuga ari wa muntu ugomba gusabiriza nta kindi abashije, ariko buriya umuntu ufite ubumuga arashoboye kandi kumugara nta bwo bivuze ko umuntu ibye biba birangiriye aho, umuntu aba afite mu mutwe hazima habara, hakora”.

Mugisha Jacques, umukozi w’umushinga wita ku bafite ubumuga, Handicap International, na we yishimira ko abafite ubumuga badahezwa mu bikorwa by’iterambere, ndetse ubu bakaba batakireberwa mu ndorerwamo y’abatagize icyo bashoboye, kuko bamaze kugaragaza ubushobozi bifitemo.

Icyakora ku rundi ruhande, asaba ko abafite ubumuga bajya bahabwa n’amahirwe yo kubona akazi muri VUP, kuko n’ubwo hari imwe mu mirimo isaba imbaraga badashoboye, hari indi bashobora guhabwa ikabafasha kwinjiza amafaranga.

Yagize ati “Ufite ubumuga ashobora kuba atashobora gutwara amabuye cyangwa ngo acukure imiferege, ariko ashobora kuba yakwandika abantu, kuba yacunga ububiko bw’ibikoresho, kuba yabarura abantu bagomba kuza muri VUP, icyo ni cyo gisigaye kunozwa.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, Niyonzima Tharcisse, yabijeje ko hari ibigiye gukorwa kugira ngo gahunda ya VUP ibagereho, bahabwe amahirwe yo gukoramo imirimo bashoboye.

Ati “Ubu ngubu hatangiye gahunda yihariye itarimo guheza abafite ubumuga, buri wese mu bushobozi afite mu mbaraga Imana yamuhaye hari icyo ashobora gukora, hari icyo ashobora kumarira abandi.

Ni yo mpamvu rero mu bikorwa bya VUP ufite ubumuga afite ubushobozi bwo kwigisha, tumushyira muri gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika ba bandi baba bari muri VUP, ufite ubundi bushobozi bwagirira akamaro bagenzi be na we turamwifashisha, ufite imbaraga zo kuba yagira akarimo gato yakora ashyirwa mu bikorwa bya VUP, ari uguharura imihanda hafi y’aho batuye, ibyo byose bikabinjiriza amafaranga”.

DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE