2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Iburasirazuba: Ubushake n’ubushobozi bwo gufasha abafite ubumuga burahari-Mufurukye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-07 06:52:51

 
Share on:
 
Yasuwe:42
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Fred Mufurukye, atangaza ko ashima abafatanyabikorwa batandukanye ku bikorwa bigaragarira buri wese biri muri iyo ntara bigamije gufasha abaturage bayo bafite ubumuga butandukanye ndetse ashimangira ko ubushake n’ubushobozi bwo gufasha abo bafite ubumuga buhari.

JPEG - 198.5 kb
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Fred Mufurukye avuga ko hari intambwe yatewe mu kwita ku bafite ubumuga

Guverineri Mufurukye avuga ko mu ntara y’Uburasirazuba hari ibikorwa byinshi bimaze kuhakorwa bigamije gufasha abaturage bayo bafite ubumuga, anagaragaza ko nubwo hari intambwe imaze guterwa hakiri inzitizi zikigaragara.

Yagize ati “Hari intambwe nziza imaze guterwa ariko hari n’ibindi tugomba guhangana nabyo byose bikabonerwa ibisubizo ku bufatanye bw’inzego, abafatanyabikorwa n’abaturage tugendeye ku byifuzo twagiye tugezwaho n’abafite ubumuga”.

Yijeje ubufatanye mu guhangana n’ibyo bibazo bigihari kuko ubushobozi n’umutima bihari mu bufatanye kugira ngo habeho gukemura ibibazo byerekanywe n’abafite ubumuga.

By’umwihariko mu karere ka Kayonza nka kamwe mu tugize iyo ntara, Umuyobozi wako Murenzi Jean Claude avuga ko abafite ubumuga bakwiye guhabwa agaciro hubahirizwa uburenganzira bwabo kandi hatezwa imbere imibereho yabo hagaharanirwa impinduka ziganisha ku iterambere rirambye kandi ridaheza.
Avuga ko mu karere ka Kayonza, abafite ubumuga babarirwa ku 4000 birenga babarizwa mu mirenge 12 igize ako karere.

Atangaza ko mu bikorwa by’ingenzi byagezweho byo kubaka ubushobozi ku bantu bafite ubumuga muri ako karere, hubatswe ikigo k’ikitegererezo kivura abafite ubumuga bw’ingingo kigakora n’insimburangingo, icyo kigo kikaba kitezweho gutanga insimburangingo ku bantu bazikeneye kandi ubushobozi n’ubushake burahari bwo gukora izo bakeneye zose.

Binyuze muri gahunda zitandukanye za Leta zigenerwa abaturage bose harimo gahunda ya Girinka, ubwisungane mu kwivuza, inkunga y’ingoboka n’ibindi, abafite ubumuga ntibibagiranye.

Akomeza avuga ko hashyizweho inzira zigenewe abafite ubumuga ku nyubako zihurirwaho n’abantu benshi zaba iza Leta, iz’abikorera n’iz’amadini amwe n’amwe, hatangwa inkunga y’insimburangingo ku bantu basaga 300 bafite ubumuga.

Murenzi avuga ko hashyizweho amatsinda yo kubitsa no kugurizanya ku bafite ubumuga, no gushishikarizwa kugana ibigo by’imari ngo babashe kwiteza imbere.

Atangaza kandi ko hubatswe amacumbi y’abafite ubumuga ndetse urubyiruko rufite ubumuga rukangurirwa kujya mu mashuri harimo n’uburezi budaheza. Ikindi ni uko abafite ubumuga bakanguriwe kwitabira siporo babasha no kwitabira amarushanwa ku rwego rw’igihugu.

Murenzi na we yagarutse ku mbogamizi zituma nk’akarere katagera aho kifuza zirimo ibikoresho bidahagije ku bafite ubumuga, abarimu batahuguwe bigisha abana bafite ubumuga, ubushobozi buke bagifite bwo kwivuza, n’ababyeyi bagiheza abana bafite ubumuga ku byiza bigenewe abana babaheza mu ngo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, Dr Mukabaramba Alivera ashima abagaragaza ibikorwa bifasha abafite ubumuga, agasaba abaturage guhindura imyumvire babafiteho, inyito babaha, ahubwo bakita ku bikorwa by’urukundo bibubakira.

Yamaganiye kure abatanga serivisi mbi ku bafite ubumuga kandi yihanangiriza ababyeyi bahisha abana kuko bafite ubumuga.

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCDP) yo yishimira ko kugeza ubu hari intambwe imaze guterwa nyuma y’imyaka 10 Leta ishyizeho itegeko rirengera abafite ubumuga.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE