2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubufatanye bw’Inteko ya Isiraheli n’iy’u Rwanda ni ingenzi-Mukabalisa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-07 06:49:05

 
Share on:
 
Yasuwe:82
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Hon. Mukabalisa Donatille asanga ubufatanye bw’Inteko zishinga Amategeko ya Isiraheli n’iy’u Rwanda ari ingenzi, cyane ko ubufatanye bwatangiye hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu 2015.

JPEG - 159.2 kb
Hon Mukabalisa Donatille Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aganira na mugenzi we wa Isiraheli

Hon. Mukabalisa yabivugiye i Yeruzalemu mu gihugu cya Isiraheli aho ari mu ruzinduko rw’akazi, ubwo yakirwaga na mugenzi we Hon. Yuli Yoel Edlstein, nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter rw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Imvaho Nshya ikesha iyi nkuru.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yashimye ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Isiraheli mu nzego zitandukanye nko mu bya tekinike no mu rwego rw’ubuhinzi.

Uruzinduko rwa Hon. Mukabalisa ruje rukurikira ubufatanye inteko y’u Rwanda n’iya Isiraheli batangije binyuze mu ihuriro ryitwa ‘Israel Rwanda Parliamentary group’, naho amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Isaheli akaba yarasinywe mu 2015.

U Rwanda na Isiraheli bisanganywe ubufatanye, aho hari amatsinda atandukanye y’abakozi, ndetse n’abanyeshuri boherezwa kuri buruse y’aho kujya kwihugura mu birebana no guhaha ubumenyi muri gahunda yo kuhira imyaka imusozi hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE