2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Asaga miliyari 51 yagenewe gufasha abana mu mikurire

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-07 06:44:57

 
Share on:
 
Yasuwe:42
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko miliyoni zigera kuri 60 z’amadolari y’Amerika angana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 51 na miliyoni 678 yagenewe gahunda yiswe ECDP, “Early child hood development program” ifite mu nshingano gufasha abana mu mikurire yabo.

JPEG - 222.8 kb
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete (Foto James R.)

Ibi Minisitiri Gatete yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ejo hashize tariki 6 Ukuboza 2017 mu biganiro yahaye abagize komisiyo y’imibereho myiza, umutwe wa Sena.

Muri ibi biganiro bunguranye ibitekerezo ku bibazo n’icyateza imbere guha imbaraga no kuzamura ubushobozi bw’Umunyarwanda”.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi yasobanuye ko ayo mafaranga yagenwe, mu rwego rwo kurinda abana guhura n’ibibazo by’imirire mibi yabatera kugwingira.
Avuga ko Leta izakomeza gushyira imbaraga muri iyo gahunda ifitiye akamaro umwana kuva akiri muto, hagamijwe kumufasha kugira imibereho myiza nk’umunyarwanda wese.

Abasenateri na Minisitiri Gatete bashimye bimwe mu byakozwe mu kuzamura imibereho y’umuturage no kumufasha kugira ubuzima bwiza, nko kuba imibare y’abagore bapfa babyara yaragabanyutse, binyuze mu bikorwaremezo Leta yashyizeho.

Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza muri Sena, Hon. Niyongana Gallican n’abandi basenateri batanze ibitekerezo muri byo biganiro, bibukije Minisitiri Gatete, ko ubufatanye bw’inzego ari ngombwa gukemura ibibazo byo kugwingira mu bana b’Abanyarwanda, dore ko Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ivuga ko basaga 37%, kandi nta cyabuze, bahereye ku ngamba z’ibimaze gukorwa nk’ishyirwaho ry’uturima tw’igikoni, gahunda ya ‘Gira inka Munyarwanda’ n’ibindi.

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene yagize ati “Hari n’ibibazo by’ubujiji mu baturage bamwe kugira ngo bikemuke hakenewe gushyirwamo imbaraga, ariko habayeho ubufatanye bwa twese”.

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rwamagana, ku wa 23 Nyakanga 2017, Perezida Paul Kagame yavuze ko abana bafite bwaki cyangwa se imirire mibi, aho iri mu gihugu mu myaka irindwi izarandurwa, kikaba igikorwa kigomba guherwaho. Icyo gihe yagize ati “Nta ho dushaka kuyibona, rwose ndabivuga ngira ngo mu biri imbere mu myaka irindwi duhereye tariki enye z’ukwezi kwa munani, intego tuzahera kuri ibyo ng’ibyo aho biri.”

Akaba yaravuze ko hagamijwe kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza, guha abana n’abazabakomokaho amahirwe y’ubuzima bwiza, hakazitabwa ku mubyeyi utwite, na nyuma yo kubyara abana bakitabwaho, bakabona ikibatunga kugera ku myaka itanu, bakavamo Abanyarwanda bafite ubuzima bwiza.

Kagame icyo gihe yavuze ko ibi bizihutishwa, kandi biri mu ntego kuko amajyambere y’u Rwanda ahera ku bantu bose, iyo abana batakuze neza, batarezwe neza, batashyizwemo agaciro uko bikwuye, ibindi byose ntibigerwaho vuba cyangwa se uko bikwiye.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE