2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Leta igiye gushaka uburyo bwo kunganira imisanzu ya mituweli

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-07 06:40:24

 
Share on:
 
Yasuwe:54
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick, yatangaje ko Leta yafashe gahunda yo kunganira imisanzu y’abanyamuryango ba mituweli kugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda burusheho kubungabungwa no kuramba, ari nako abanyamuryango barushaho gutanga imisanzu yabo.

JPEG - 213.3 kb
Dr. Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto James R.)

Ibi Dr Ndimubanzi Patrick yabigarutseho ejo hashize tariki ya 6 Ukuboza 2017 mu nama ikurikira ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 5 Ukuboza 2017 iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Dr Ndimubanzi yasobanuye ko gaunda y’ubwisungane mu kwivuza ‘mituweli’ imaze guteza imbere ubuzima bw’abanyarwanda mu buryo butandukanye no gufasha igihugu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) bityo ibyiza byayo bikwiye kwiyongera n’abanyamuryango bakiyongera.

Ati “Uko imyaka igenda ihita ni nako serivisi (za mituweli) zigenda zirushaho guhenda. Serivisi zahenda bigatuma ya mafaranga twari dufite muri mituweli adashobora wenda kuba ahagije kugira ngo adufashe mu gutanga serivisi zose twifuza.”

JPEG - 269 kb
Abayobozi banyuranye mu kiganiro n’abanyamakuru babagezaho ibyibanzweho mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame (Foto James R.)

Ubusanzwe amafaranga ya mituweli aturuka mu banyamuryango bayo, ni ukuvuga mu baturage bivuza bakoresheje mituweli, agaturuka no mu ngengo y’imari Leta igenera Minisiteri y’Ubuzima, igice kingana na 13% akishyurirwa abatishoboye agaturuka no hanze mu baterankunga.

Nubwo hatagaragajwe aho amafaranga azunganira imisanzu y’abanyamuryango n’abishyurirwa na Leta, aho ayo mafaranga yandi azaturuka, Dr. Ndimubanzi yavuze ko hari uburyo bundi bwo guhindura gahunda zimwe na zimwe zakorwaga mu rwego rw’ubuvuzi, nko mu bushakashatsi hakarebwa iby’ibanze amafaranga yajyaga ahandi akajya muri mituweli.

Kunganira imisanzu y’abanyamuryango ba mituweli bizatuma indwara zimwe na zimwe zitavurirwaga kuri mituweli zivurwa, ibikoresho nk’insimburangingo ku bafite ubumuga bibe byatangwa kuri mituweli, no kongera servisi umunyamuryango wa mituweli yahabwaga mu kwivuza kugera ku rwego rushimishije.

Mu bindi byasobanuriwe itangazamakuru ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri iheruka, birimo gahunda y’inama y’umushyikirano izaba tariki ya 18 kugeza 19 Ukuboza 2017, ikazahuza abayobozi bagera ku 2000 n’abaturutse hanze nko muri za Ambasade z’u Rwanda, abanyarwanda baba mu mahanga, n’urubyiruko ruzaba ruri hamwe mu bice byatoranyijwe nko mu karere ka Nyamasheke, Gatsibo, Musanze na Huye aho ruzashobora gutanga ibitekerezo byobo hifashishijwe ihuzanzira ry’ikoranabuhanga.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE