2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umuryango “Honda Estilo” ugiye gutangiza mu Rwanda igikorwa cyo gukundisha abana umupira w’amaguru

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-07 08:49:55

 
Share on:
 
Yasuwe:1066
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Buyapani akaba yarakiniye n’ikipe ya Milan AC mu Butaliyani, Keisuke Honda yatangije umuryango “Honda Estilo” ugamije gufasha abana kugira indoto n’ikizere biciye mu mupira w’amaguru no kwiga.

JPEG - 376.6 kb
Keisuke Honda washinze umuryango Honda Estilo ugamije gufasha abana kugera ku ndoto no gutera imbere binyuze mu mupira w’amaguru

Iyi gahunda uyu mukinnyi yatangije muri Afurika“Africa Dream Soccer tour” iterwa inkunga na “Car-Tana.com”, sosiyete yo mu Buyapani igurisha imodoka zakoze.

Ku ikubitiro iyi gahunda yatangijwe mu bihugu 3 ari byo Kenya, Uganda n’u Rwanda. Muri ibi bihugu byombi iyi gahunda ikaba yaratangiye aho basuye abana batagira kirengera baba mu nkambi z’impunzi, abana bavuye mu muhanda ndetse n’amashuri yigisha umupira w’amaguru.

JPEG - 115.7 kb
Abatoza bazaza gutoza abana baturutse mu Buyapani, uhereye; Shuzo Sakamoto (ibumoso) na Daichi Motomatsu (iburyo)

Ukuriye iyi gahunda, Motoki Futamura yatangarije Imvaho Nshya ko ku wa Gatandatu taliki 09 Ukuboza 2017 ari bwo iki gikorwa kizatangizwa mu Rwanda aho abatoza babiri bavuye mu Buyapani, Shuzo Sakamoto na Daichi Motomatsu bazifatanya n’abana bavuye mu muhanda baba mu kigo cyashinzwe na Rugamba Cyprien n’umugore we Daphrose Rugamba (Centre Cyprien et Daphrose Rugamba- CECYDAR) gihereye Kicukiro. Mu gutangiza iki gikorwa hazaba hari na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Mr Takayuki Miyashita.

Iki gikorwa kizakomereza ku ishuri “Umuco mwiza” riherereye Kimironko mu Karere ka Gasabo ryigaho abana b’inshuke n’abo mu mashuri abanza.
Iyi gahunda n’ubwo yatangiye mu bihugu 3 byo muri Afurika izakomereza no mu bindi bihugu birimo Nigeria, Malawi, Tanzania, Afurika y’Epfo, Benin, Zambia na Ghana.

Keisuke Honda ubu ubarizwa mu ikipe ya Pachuca muri Mexique nta bwo azagaragara mu Rwanda kubera imikino ya shampiyona. Motoki Futamura yatangaje ko bataramenya neza igihe azazira mu Rwanda kuko umwaka utaha agomba kwitegura no gukina imikino ya nyuma y’igikombe k’isi cya 2018.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE