2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Made in Rwanda 2017: Abikorera basabwe gukomeza guha ireme ibyo bakora

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-06 06:52:29

 
Share on:
 
Yasuwe:90
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’Abikorera, mu Rwanda (PSF) Benjamin Gasamagera, yabwiye abikorera mu ngeri zose ko kugira ngo ibyo bakora muri gahunda ya ‘Made in Rwanda’ bikomeze gutera imbere, bakwiye gushyira imbaraga mu guha ireme ibyo bakora, buri umwe akabyumva nk’inzira yo kumugeza aho ashaka kugera.

JPEG - 173.2 kb
Iburyo ni Perezida w’Urugaga PSF, Gasamagera Benjamin ashyikiriza abayobozi b’Uruganda rwa moto RMC igikombe k’indashyikirwa mu imurikagurisha ryo ku nshuro ya gatatu (Foto Samuel M)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 5 Ukuboza 2017 ubwo hasozwaga ku mugaragaro imurikagurisha ku nshuro ya gatatu ry’ibyikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda Expo 2017”. Igikorwa cyaranzwe no gushimira no guhemba inganda n’ababaye indashyikirwa mu kumurika ibicuruzwa neza no guhanga udushya.

Gasamagera yavuze ko mu bintu bine bizatuma ibikorerwa mu Rwanda bikomeza gutera imbere, ireme ry’ibicuruzwa bya buri ruganda ari ryo rizatuma umuguzi ahitamo kugura ibikorerwa mu Rwanda.

Ati “Dukwiye gukomeza gushyira imbaraga mu guha ireme ibyo dukora, tugaharanira gukora ibirusha ubwiza ibituruka hanze. Iyo ikaba intero ya buri wikorera muri iki gihugu. Ibi bizatuma tuvanaho ya myumvire yo kumva ko ibituruka hanze ari byo byiza gusa.”

Kugira ngo iyo ntego igerweho, yasobanuye ko bisaba abikorera gukomeza kwihuta mu ikoranabuhanga, bitabira ibigezweho ndetse no kongerera ubumenyi abakozi.
Abikorera mu ngeri zose bakwiye kandi kugira imikoranire hagati yabo, ituma ibyo bakora birushaho kunganirana mu kubyongerera agaciro. Mu batunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi nabo basabwe guha agaciro imikorere n’imibereho y’abahinzi n’aborozi nk’ishingiro ry’ibyo bakora.

Ati “Ibi bikajyana no gukorana n’amashuri y’imyuga, ay’ikoranabuhanga n’ubumenyingiro bityo hagasangirwa amakuru ku bijyanye n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo ari nako umusaruro w’ubumenyi n’impano bituruka muri ayo mashuri bimenyekana vuba kandi bikabyazwa umusaruro mu nganda no mu bundi bucuruzi, aho guhora twumva ngo dufite ubumenyi n’ubushobozi ariko kububyaza umusaruro uko bikwiye bikaguma kutubera imbogamizi.”

Mu bindi, Urugaga rw’abikorera rwasabye abikorera kurushaho gushyiramo imbaraga, birimo kwamamaza ibyo bakora n’ibyo bacuruza no kwakira neza ababagana nk’umuco w’Abanyarwanda.

Perezida w’Urugaga PSF, Gasamagera, yabwiye itangazamakuru ko nk’abikorera hari ibyo basaba Leta kubafashamo mu rugendo rwo kugabanya ibitumizwa hanze bikiri hejuru, birimo kubona igishoro byoroshye, kongera ingufu z’amashanyarazi ahagije, amazi, gukomeza gushyiraho aho gukorera n’uburyo bworohereza ishoramari, gusakaza ikoranabuhanga riciriritse rikagera hose, kongerera agaciro ibiva mu buhinzi n’ubworozi bikiva mu mirima no gukomeza kumenyekanisha ibyiza biri mu gihugu bitaramenyekana.

Bamwe mu bahembewe ko babaye indashyikirwa mu kumurika ibyo bakora, barimo inganda mu byiciro bitandukanye, ibigo by’imyuga n’ibindi.

Masengesho Louis, ushinzwe amasoko mu ruganda rukorera moto mu Rwanda, ‘Rwanda Motorcycle Company’ (RMC) rwahawe igikombe k’imurikagurisha, yavuze ko Abanyarwanda bishimiye moto bakora ziri mu bwoko butandukanye, kandi bafite ubushobozi bwo guhaza isoko ryo mu Rwanda.

Ati “Moto yitwa Ingenzi 150 ni moto yakunzwe cyane, ku buryo abantu barimo barayikoresha mu duce tw’ibyaro nka Nyagatare na Nyaruguru kandi baduha amakuru ko zibakorera akazi neza.”

Mu bandi bahawe ibihembo barimo Akarere ka Musanze kabaye Indashyikirwa mu turere 30 mu kumurika, ishuri rikuru ry’imyuga rya IPRC South riba irya mbere mu bamuritse udushya naho Uruganda Bralirwa S.A rushimirwa kwitwara neza mu nganda zenga ibinyobwa mu gihe ikigo GIZ cyashimiwe nk’umufatanyabikorwa w’imurikagurisha ry’ibyakorewe mu Rwanda ku nshuro ya gatatu.

Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ku nshuro ya gatatu ryitabiriwe n’abamuritse ibicuruzwa na serivisi bagera kuri 420, mu gihe iryabanje ryitabiriwe n’abamuritse bagera kuri 305.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE