2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda rwatorewe kuyobora akanama ka UNSAC

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-06 06:46:29

 
Share on:
 
Yasuwe:65
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

U Rwanda rwagiriwe ikizere cyo kuyobora Akanama ngishwanama k’Umuryango w’Abibumbye (LONI) gashinzwe kwita ku bibazo by’umutekano w’Afurika yo hagati (UNSAC).

JPEG - 343.7 kb
Abaturutse mu bihugu binyuranye batoreye u Rwanda kuyobora akanama ngishwanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe kwita ku bibazo by’umutekano w’Afurika yo hagati (Foto James R.)

Ibyo byatangajwe ejo hashize tariki 05 Ukuboza 2017, mu nama mpuzamahanga yahurije i Kigali abahagarariye ibihugu 8 birimo n’u Rwanda, yari igamije gushakira hamwe ibibazo by’umutekano mu karere u Rwanda rurimo, ndetse no muri Afurika yo hagati.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Nikobisanzwe Claude, yabwiye itangazamakuru ko kuba u Rwanda ruhawe uriya mwanya ari byiza, kuko asanga ari ikizere rukomeje kugirirwa mu ruhando mpuzamahanga, kuko ari umwanya mwiza wo gufatanya n’ibindi bihugu mu gushakira hamwe icyateza imbere Afurika.

JPEG - 279 kb
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Claude Nikobisanzwe (Foto James R)

Mu butumwa yagejeje ku bahagarariye ibihugu bitandukanye biri muri iyi nama ya 45, Umunyamabanga uhoraho muri MINAFET, Nikobisanzwe, yibukije ko ari inama iba buri mezi 6, aho bagiye kuganira ku bibazo bikibangamiye umutekano w’akarere hamwe na Afurika yo hagati by’umwihariko, ibyerekeranye n’ingamba zo guca burundu no kurwanya imitwe y’iterabwoba ku mugabane w’Afurika nka Boko Haram kugeza ubu igihungabanya umutekano w’abaturage mu gihugu cya Nigeria, n’ahandi
Ati “Mu zindi ngingo z’ingenzi zigwaho harimo gufata ingamba z’icyakorwa mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’inini mu baturage, uburyo bwo gukurikirana urujya n’uruza rw’impunzi, kurwanya mitwe y’iterabwoba no kureba ibyagezweho mu guca burundu imitwe y’iterabwoba muri Afurika”.

U Rwanda ku mwanya w’ubuyobozi bwa UNSAC ni umwanya usanzwe uyoborwa n’igihugu, u Rwanda rukaba rwasimbuye igihugu cya Kameruni, umwanya ruzamaraho igihe cy’amezi 6.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE