2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kung Fu: Abakinnyi 148 ni bo bazitabira shampiyona y’igihugu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-05 09:20:27

 
Share on:
 
Yasuwe:187
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma y’imikino y’amajonjora yabereye mu bice bitandukanye by’igihugu, abakinnyi 148 mu byiciro byose ni bo bazitabira imikino ya nyuma ya shampiyona y’igihugu.

PNG - 670.7 kb
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc

Iyi mikino ya nyuma izabera kuri Sitade Nto Amahoro i Remera ku Cyumweru taliki 10 Ukuboza 2017 saa tatu za mu gitondo (09h00) kugeza saa saba (13h00). Aba bakinnyi bazitabira bakaba bari mu byiciro bibiri ari byo imyiyereko “Taolu” ndetse no kurwana “Sanda”.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc imikino y’amajonjora yagenze neza.

Yakomeje avuga ko iyi mikino yerekanye urwego rwiza uyu mukino ugezeho ndetse binagaragaza ko mu minsi iri imbere umukino uzaba uhagaze neza kuko uri kwitabirwa n’abakiri bato kandi mu bahungu n’abakobwa.

Mbere y’iyi mikino ya nyuma, imikino y’amajonjora yabereye mu bice bitandukanye by’igihugu aho taliki 12 Ugushyingo 2017 yatangirijwe Kimisagara ahitabiriye abo mu mujyi wa Kigali.

Iyi mikino y’amajonjora yakomereje Rubavu, taliki 19 Ugushyingo 2017 ahitabiriye abo mu Ntara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru. Taliki 26 Ugushyingo 2017 imikino y’amajonjora yabereye i Ngoma ihuza abo mu Ntara y’Uburasirazuba naho taliki 02 Ukuboza 2017 mu gusoza imikino y’amajonjora ibera i Muhanga ihuza abo mu Ntara y’Amajyepfo n’igice kimwe k’Intara y’Uburengerazuba.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE