2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Yishimira ko akujije abana mu myaka 19 amaranye SIDA

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-05 08:20:24

 
Share on:
 
Yasuwe:95
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umubyeyi Marita (amazina yahinduwe ku bw’umutekano we n’abana yabyaye) w’imyaka 49 y’amavuko amaranye virusi itera SIDA imyaka irenga 19, akaba abayeho mu buzima butuma atagihangayikishwa n’uko afite uburwayi budakira.

JPEG - 178.7 kb
Marita asoroma imboga yahinze mu karima k’igikoni ku rugo

Marita arashimira Leta y’u Rwanda yafashije Abanyarwanda bari barihebye kubera SIDA bakongera kugira ubuzima nyuma yo kubashakira imiti babonera ubuntu bakanagirwa inama zituma biyakira bagakomeza kubaho neza.

Ahamya ko mu gihe yumvaga atazamara ukwezi nyuma yo kumenya ko afite Virusi itera SIDA yahuye n’abaganga bakamuhumuriza, bamufasha gufatira imiti ku gihe none ubu arishimira ko yareze abana be none ubu umuhererezi akaba ari kurangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Marita wavukiye mu karere ka Rulindo yageze i Kigali aje gushaka umugabo wakoraga ubusuderi (gusudira) aho bakunze kwita Camp Kigali.
Mu mwaka wa 1998 ubwo yamenyaga ko afite virusi itera SIDA, umugabo wamutanye abana bane babyaranye nyuma yo kumucyaha n’uburakari bwinshi ko yamwanduje SIDA.

JPEG - 138.3 kb
Marita yinjira mu nzu acumbitsemo mu mujyi wa Kigali

Mariya yagize ati “Kubera ko nari nzi ko umugabo wanjye yari afite ingeso y’ubusambanyi naje mfite amahane nti ‘ahubwo ndakwicira muri iyi nzu’, ubwo na we arihungira asiga ambwiye ati ‘ndaguhunga usigarane n’izo SIDA zawe’.”

Kuva yashakana n’umugabo we mu mwaka wa 1986 babaga mu Gatsata ubu ni mukarere ka Gasabo, akaba ari na ho yamusiganye abana bavutse ari bazima.
Kubaho ubuzima bwo mu mujyi byamubereye ihurizo kuko ari we wasigaranye inshingano z’urugo, abana bagomba kubona ibibatunga, kwiga no kubona ibindi byose bakeneye mu buzima bwabwo bwa buri munsi.

Marita yishimira ko kugeza ubu abana be babonye uburere bwa kibyeyi nyuma yo gutahura ko kwandura virusi itera SIDA atari amaherezo y’ubuzima.
Urugendo rutoroshye rwo kwiyakira

JPEG - 120.2 kb
Marita aragira inama urubyiruko rwo kwifata bananirwa bagakurikiza gahunda Leta ishyiriraho abananirwa kwifata nko gukoresha agakingirizo n’izindi

“Nkimara kumva ko mfite Virusi itera SIDA numvise ijuru ringwiriye”. Aya magambo Marita yayavuze agaragaza uburyo bitamworoheye kwiyakira.

Mu mwaka wa 1998 ni bwo yamenye ko yanduye ubwo abantu benshi mu mujyi wa Kigali bari batangiye gusobanukirwa n’ibyiza byo kwisuzumisha.

Yatangiye kwibaza ukuntu abana be bagiye kuba imfubyi; icyo gihe hari muri Mata ukwiheba gutuma atangira kubara iminsi yibwira ko bitarenze mu Kuboza 1998 azaba atakiriho, abikuye ku myumvire ya benshi ko mu mpera z’umwaka abantu bakunze gupfa.

Umuganga wamubwiye ko yanduye yabonye ko afite ubwoba aramwihanganisha amubwira imyitwarire myiza agomba kwimenyereza kugira ngo azarambe.
Marita ati “Nabanzaga gukubita agatima ku bana nkavuga nti ‘na SIDA mfite? Sinabarera’, ngatangira gutekereza uko abavandimwe banjye bazabagabana. Muganga yansabye kutanywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge no kwihutira gushaka aho nsengera kuko bifasha umuntu kwiyakira akaruhuka mu mutwe.”

Ikindi cyamubereye ikibazo kwari ukugira umuntu ahishurira ko afite virusi itera SIDA kuko icyo gihe benshi bibwiraga ko abarwara iyi ndwara ari abakora uburaya gusa.
Yatinyutse inshuti ye magara amubwira bwa mbere anamusaba kutamena ibanga.

“[…] Yarambajije ati ‘ese wo kanyagwa we ubu urapfuye pee!!!’ Kuko umuntu yumvaga ko yarwaye SIDA agahita yumva ko ari urupfu icyo gihe n’imiti yari itaraza.”
Kimwe mu bikiri urujijo kuri Marita ni uburyo yanduye kuko atigeze yishora mu busambanyi; icyo akeka cyane ni uko umugabo we ari we waba waramwanduje kuko ngo yakundaga abagore.

Marita ati “Nubwo tutakibana ariko agira ibimenyetso bya SIDA; yirongoreye undi mugore barampunga nkurikirana ubuzima bwanjye. Namubwiye ko nanduye ahita agenda we yanga no kwipimisha.”

Iboneka ry’imiti igabanya ubukana ryamuhinduriye ubuzima
Marita ahamya ko kugeza ubu amerewe neza abikesha gufata neza imiti akanubahiriza inama za muganga umukurikirana umunsi ku munsi.

Hashize igihe kinini anywa ibinini 30 yahabwaga buri kwezi kugeza ubwo imiti ihangana n’ibyuririzi (bactrim) yabonetse ku bitaro bya Kabgayi n’ibya Rwamagana.

Icyo gihe yakoraga akazi k’isuku mu Kiyovu akoresha ibishoboka byose akarera abana, akanabika itike izamugeza kuri bimwe mu bitaro byari byabonye imiti. Ati “Nagize amahirwe abana bariga, nabanje kujya nkora akazi k’amasuku mu Kiyovu ari njye ubishyurira gusa. Nakubuye imihanda ariko ndabishyurira, ubuzima burakomeza.”

Mu mwaka wa 2005 ni bwo yamenye Umuryango We Actx, ukorana na Leta y’u Rwanda mu kwita ku bafite virusi itera SIDA, umufasha kujya afata imiti bitamugoye.
Icyo gihe bari bakinywa bactrim (imiti ikumira ibyuririzi) bafatiraga muri TRAC+, bigeze aho we abasirikare batangira kugabanuka, abaganga bamusaba gutangira imiti igabanya ubukana (ARVs).

Yaje kubona akazi muri We Act kugeza ubu ahembwa ku kweziku buryo biri mu byamwongereye icyizere cyo kubaho kuko yaruhutse imvune zatumaga adashyira uturaso ku mubiri.

Imiti igabanya ubukana (ARVs) yamuguye neza cyane n’ikibazo agize bakamwitaho cyane ku buryo abasirikare b’umubiri bavuye ku 100 bakagera kuri 450 mu mezi atatu gusa.

[…] ARVS nazitangiye mu mwaka wa 2005; Natangiye mfite abasirikare 100 mu mezi atatu nari maze kugira abasirikare 450 muganga na we aranshimira kuko yabonaga naramaze kwiyakira. Imiti narayinyoye kugeza ubu aho virusi itagipfa kugaragara mu maraso yanjye (ndi ‘moins vingt’).”

Akimara kubona akazi yagize n’amahirwe haboneka umushinga urihira abana be bariga bararangiza, ubu umuhererezi ni we uri gusoza amashuri yisumbuye. Ati “Ndashima Imana ko abana banjye bakuze mbarora.”

Abatipimisha ngo bamenye uko bahagaze bari mu bujiji
Marita arashishikariza Abanyarwanda kwipimisha kuko na we iyo adatinyuka yari kuguma azi ko arwaye bisanzwe bigatuma abura ubuzima bwe imburagihe.

Ati “Umugabo wanjye twashakanye mu mwaka wa 1986 ntabwo twari twarigeze twipimisha nta n’ibyabagaho ahari kuko abantu babagaho gutyo bibereye nk’inyamaswa zihuriye mu ishyamba. Ubu abantu batajya kwipimisha ni ubujiji bafite kuko ushobora kuba usa neza inyuma ariko virusi yarakwinjiranye.”

Akurikije uburyo ubu agaragara neza, ahamya ko bidakwiye kureba uko usa neza cyangwa abandi bagaragara ngo upimishe ijisho kuko SIDA ari umuturanyi mwiza mu mubiri mu gihe ukurikiza neza amabwiriza ya muganga.

Akomeza asaba urubyiruko rwiyemeza gushinga ingo kubikora ruzi uko ruhagaze kuko SIDA idapimishwa ijisho. N’abamenye ko banduye ngo ubuzima burakomeza bakabyara, bakarera, bakagira imishinga nk’abandi.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE