2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gakenke: Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwishimiye ibyagezweho, rusabwa kubirinda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-05 07:10:52

 
Share on:
 
Yasuwe:106
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urubyiruko rw’Umuryango FPR Inkotanyi rwo mu mirenge n’utugari dutandukanye mu karere ka Gakenke, rurishimira ibyo uyu muryango umaze kugeraho mu myaka 30 umaze, rukaba rwiyemeje gukomeza gukorana imbaraga no kurinda ibyageweho kugira ngo hatazagira ubyangiza, nk’uko bahora babishishikarizwa.

JPEG - 188.8 kb
Urubyiruko rwitabiriye inteko rusange ya FPR rwishimiye ibyagezweho, rwiyemeza kubirinda (Foto Basanda O)

Mu nteko rusange y’urubyiruko yari igamije gutegura isabukuru y’imyaka 30 y’umuryango FPR Inkotanyi yabereye ku biro by’aka karere, uru rubyiruko rwaganirijwe ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, uko rwagenze ndetse n’intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Basobanuriwe ko ubu urugamba ruraje ishinga FPR Inkotanyi rutakiri urw’amasasu, ahubwo ari urugamba rw’iterambere, bibutswa ko bafite umukoro wo kwiteza imbere, binyuze ahanini mu kwihangira umurimo.

Nyiramuhire Alice Consolée, umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi witabiriye iyi nteko rusange y’urubyiruko, yavuze ko bashishikajwe no gukora cyane umunsi ku wundi, kugira ngo bateze imbere igihugu.

Yakomeje avuga ko basobanuriwe neza urugamba bakwiye kurwana, kandi nabo bakaba biteguye gukurikiza impanuro bahawe, iterambere rikarushaho kuzamuka. Yagize ati “Nkatwe urugamba dufite ni iterambere, ntirukiri urw’amasasu, tugomba gukora imishinga iciriritse n’iyisumbuye”.

Yavuze ko bashimira ubwitange bwaranze bakuru babo bahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, nabo bakaba bariyemeje kutazarebera uzagerageza gushaka guhungabanya ibyagezweho.

Rushingabigwi Jonas, Perezida w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gakenke, yavuze ko iyi nteko rusange y’urubyiruko yari igamije kureba aho umuryango FPR Inkotanyi ugeze wiyubaka, ndetse no gufatira hamwe ingamba zo gukomeza kwihutisha iterambere no gusigasira ibyiza bimaze kugerwaho.

Yavuze ko ibyo kwishimira ari byinshi, kuko iterambere ryageze ku baturage mu nzego zitandukanye, bitewe n’umutekano n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Eugene Uwimana, Chairman w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yavuze ko kwishimira ibyagezweho bikwiye kujyana no gufata ingamba zo kubisigasira kugira ngo hatagira ubaca mu rihumye akabyangiza.

BASANDA NS OSWALD

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE