2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gatsibo: COPRORIZ Ntende yibukijwe kujyanisha iterambere ryayo n’imibereho myiza y’abanyamuryango

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-05 07:06:50

 
Share on:
 
Yasuwe:175
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubwo yatahaga ku mugaragaro ibikorwa bishya byagezweho na koperative y’abahinzi b’umuceri ya COPRORIZ Ntende, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Nsengiyumva Fulgence, yashimye uko iyi koperative ikomeje kwiteza imbere, asaba ko iryo terambere rijyana n’imibereho myiza y’abanyamuryango.

JPEG - 259.8 kb
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI ushinzwe ubuhinzi afungura ibikorwa bya COPRORIZ-Ntende

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho nyuma yo kugaragarizwa aho koperative yavuye ndetse n’intambwe imaze gutera, mu buhinzi bw’umuceri.

Ubuyobozi bw’iyi koperative bwagaragaje ko yatangiriye ku busa mu mwaka 2003, ariko ubu ikaba imaze kugira ibikorwa bifatika. Hejuru y’ubuhinzi bw’umuceri, iyi koperative yatangiye gutekereza uko yakwagura ibikorwa byayo, igashora imari no mu bindi bikorwa.

Mu byishimirwa byagezweho harimo n’inyubako nshya zifite agaciro ka miliyoni zisaga 300, zirimo amacumbi agezweho ndetse na hoteli. Ibi byose ngo ni ibiva mu mbaraga z’abanyamuryango biyemeje gukorera hamwe bagamije kwiteza imbere.

Muri rusange iyi koperative ifite imitungo isaga miliyoni 900 z’amafaranga y’ u Rwanda. Kugera kuri ibi ngo babikesha imikorere iciye mu mucyo, guhabwa ijambo ku banyamuryango no kubahana kw’abakozi n’abayobozi ba koperative, nk’uko byatangajwe na Rwamwaga Jean Damascene, wayoboraga iyi koperative.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Nsengiyumva Fulgence, yagize ati “Duhereye ku buryo mwatangiye mutaguza, imbaraga ari nke, tukareba ibyo mumaze kugeraho, nabagereranya n’umusore umaze kugira imyaka y’ubukure, ugeze mu gihe cyo gushinga urugo.

Leta yarabafashije namwe ntimwarangara. Bigaragara ko mumaze kuba bakuru, ku buryo mwakwigira ndetse mukanafasha Leta gufasha abandi bagifite intege nke.”
Yakomeje avuga ko imikorere y’iyi koperative ikwiye kuba isomo rikomeye no ku bandi, asaba ko amakopertive yakomeza guharanira gutera imbere, ariko cyane cyane bakajya bareba niba iterambere ry’ibikorwa bya koperative bijyana n’impinduka mu mibereho y’umunyamuryango iwe mu rugo.

Yagize ati “Ni byiza ko ibikorwa nk’ibi bigerwaho bikishimirwa. Nk’uko mwabitugaragarije ukuzamuka kw’ibikorwa by’iterambere rya koperative rikwiye kujyana n’iterambere ry’umunyamuryango.

Ntibyaba bikwiye dutashye ibikorwa byiza biri aha, ku muhanda nyamara ugasanga umunyamuryango we nta ntambwe atera mu mibereho ye. Aha rero tukaba twabashimiye ko mwabyitayeho dushingiye ku buhamya butandukanye bw’abanyamuryango.”

Imikorere y’iyi koperative kandi yatumye mu mwaka wa 2014 iba iya mbere mu makoperative akora neza, inahabwa igikombe na Perezida wa Repubulika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo nabwo bwavuze ko iyi koperative itanga umusanzu mu iterambere ry’akarere no kuzamura igipimo k’imibereho myiza y’abagatuye.

Mu gutaha ibikorwaremezo iyi koperative yagezeho, hatanzwe ibihembo ku banyamuryango bitwaye neza birimo amatungo magufi 156, amasuka, inka n’ibindi.

HITIMANA SERVAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE