2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu: Young Grace yarogowe n’imvura amurika Alubumu ye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-04 10:45:42

 
Share on:
 
Yasuwe:32
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abayizera Marie Grace ukoresha mu buhanzi izina rya Young Grace ku ya 2 Ukuboza 2017 mu mujyi w’akarere ka Rubavu yamuritse Alubumu ye yitwa “20ans å 22ans” imvura ituma ibirori bitagenda nabi.

JPEG - 141.9 kb
Young Grace ubwo yarimo kuririmbira abantu mu gitaramo

Iyi mvura yatumye abari bagiye kureba iki gitaramo cya Young Grace bakireba nabi kuko bari bitaruye aho cyaberaga bahunze imvura.

Ku rundi ruhande Young Grace yatangaje ko icyo yari agendereye yakigezeho n’ubwo imvura yaguye ikaba nyinshi igitaramo ntikigende nk’uko cyari kugenda itaguye.

Yagize ati “Igitaramo cyari kitabiriwe ugereranyije gusa nkigera ku rubyiniro naririmbye zimwe mu ndirimbo ziri kuri Alubumu yanjye imvura itangira kugwa”.

Umuraperikazi Young Grace yavuze ko n’ubwo byamubabaje nta kundi yari kubigenza kuko ntawizera ikirere gusa avuga ko yishimiye abafana b’umuziki we bari bagiye kumushyigikira.

Yashimiye kandi abantu bose bagize uruhare kugira ngo agere ku rwego ari ho ubu. Abo yashimiye harimo ababyeyi be bari bitabiriye icyo gitaramo bari kumwe na bamwe mu bo mu muryango we yanashimiye kandi abakunda umuziki we, itangazamakuru n’abandi bose bamufashije mu buhanzi bwe.

Bamwe mu bitabiriye igitaramo banenze imitegurire yacyo bavuga ko batari bakwiye gutegura ko igitaramo kibera mu busitani kandi aho cyabereye hari ibyumba (Salles) byagenewe kuberamo ibirori.

Hakizimana Ibrahim umwe muri abo bari bitabiriye icyo gitaramo yagize ati “Ibyishimo twari twaje gushaka twabibuze nta bwo byari bikwiye ko umuntu ategura igitaramo hanze azi ko ikirere gihinduka. Ikindi ubwitabire nta bwo bwari bushimishije abahanzi bakwiye kujya bategura ibitaramo byabo neza kuko mu gihe ugiye mu birori ugamije kwishima ugataha utishimye uba wataye igihe”.

Abandi bahanzi baririmbye muri icyo gitaramo barimo Marina na Bull Dog gusa abo mu karere ka Rubavu bari baramamajwe ntibabashije kuririmba byanatumye babyijujutira babifata nk’akajagari mu gutegura igitaramo.

Uwinjiraga mu gitaramo cya Young Grace yahabwaga icupa ry’umutobe (Jus) ririho ifoto ye. Young Grace azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Ataha he”, “Sweet poupou”, “Like a boy”, “Bingo”, “Habayeho” n’izindi.

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE