2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Inzego z’ibanze zishima ibikorwa n’intore zo ku rugerero

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-04 07:58:37

 
Share on:
 
Yasuwe:69
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze bashima imirimo ikorwa n’intore zo ku rugerero, kuko ngo bazifasha kwesa imihigo imwe n’imwe ikubiye mu bikorwa bagiramo uruhare.

JPEG - 297.7 kb
Intore zisoza itorero zifite ubumenyi bunyuranye n’indangagaciro z’umunyarwanda mwiza

Ab’Inzego z’ibanze baganiriye n’Imvaho nshya bavuga ko kuva ibikorwa by’urugerero by’inkomezabigwi byatangira mu tugari, byafashije kwesa imwe mu mihigo.

Umukozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu kagari ka Sholi, Murambira Venuste avuga ko intore z’inkomezabigwi kuva zatangira ibikorwa by’urugerero mu tugari zituyemo zafashije kugera ku bikorwa byinshi.

Avuga ko intore zagiye zibafasha gushishikariza abaturage kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, bigatuma imibare izamuka mu buryo bwihuse.

Akomeza avuga kandi ko intore zafashije gushishikariza abaturage kwitabira imiganda, kwishyura amahoro y’ubutaka no guhinga bahuje ubutaka kandi byafashije kugera ku kigero gishimishije.

Umukuru w’Umudugudu wa Busozi, mu Kagari ka Kivumu, Ribakare Canisius avuga ko intore z’abanyeshuri mu bikorwa by’urugerero zagiye zibafashamo harimo kwandika amakarita ya mituweli no gutera kashe, aho batanze ubufasha muri icyo gikorwa mu mwaka ushize wa 2016-2017, bityo igikorwa kirihuta.

Umukuru w’Umudugudu wa Karehe ho mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Cyeza, Mukagasana Aniziya avuga ko intore zafashije guhanga imihanda y’imigenderano ihuza abaturage ngo kandi byagize umumaro munini ku mibanire n’imigenderanire hagati y’utugari n’imidugudu.

Uretse abayobozi b’Inzego z’ibanze, n’ababyeyi bemeza ko hari byinshi izi ntore zakunze kubageraho zibashishikariza kwitaho.

Karekezi Alexandre yemeza ko Intore zabageragaho mu ngo zibashishikariza isuku, zibabwira uburyo bagomba kunywa amazi atetse anayunguruye.

Avuga kandi ko zabageragaho zibashishikariza kugira udutanda twanikwaho amasahani, zikababwira ingaruka zo gukoresha amasahani atumutse yuzuyeho amazi n’ibindi biteza indwara.

Ati “Baraza bakadushishikariza bimwe mu bikorwa bidufasha kwirinda umwanda n’indwara, bakatubwira ko dukwiye kunywa amazi meza atetse, gukora udutanda twanikwaho amasahani kugira ngo yumuke neza tudakurizamo inzoka zo mu nda n’ibindi byinshi byatugiraho ingaruka.”

Bazubagira Candida na we yavuze ko intore zibasura zikabashishikariza kwandikisha ubutaka no gutunga ibyangombwa byabwo.

Ati “ Jye ndi mu bantu bandikishije ubutaka mbibwirijwe n’intore zo ku rugerero, icyo gihe abandi bari barabwandikishije ntahari, aho nziye bintera ubute kuko nari nsigaye genyine, ariko bambwiye ibibazo nshobora guterwa no kugira ubutaka butanditse cyangwa kudatunga ibyangombwa bya bwo, mpitamo kwihutira kubaruza no kwandikisha, kuri ubu mfite ibyangombwa byuzuye.”

Ubuyobozi bw’itorero bwo bwemeza ko hari byinshi ibikorwa by’urugerero bimaze kugeza ku baturage, ngo n’ubwo nta mibare ifatika iragaragazwa.

Umuyobozi muri Komisiyo y’Itorero ry’igihugu, ushinzwe urugerero, Ukwishatse Wilson avuga ko hari ibikorwa byinshi intore zo ku rugerero zigiramo uruhare kandi bigafasha abaturage n’Inzego z’ibanze kwesa imihigo, gusa ngo nta mibare irashyirwa ahagaragara ku musaruro w’ibikorwa by’urugerero.

Abaturage ndetse n’abayobozi b’Inzego z’ibanze bashimangira uruhare rugaragara intore zigira mu bukangurambaga bw’abaturage kuri gahunda za Leta, bigafasha kwesa imihigo.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE