2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kicukiro: Ubuyobozi buracyahangayikishijwe n’abafite ubumuga batarabona inkoni zera

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-04 07:37:53

 
Share on:
 
Yasuwe:219
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ku nshuro ya 20 mu Rwanda hose hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga, mu karere ka Kicukiro ubuyobozi buracyahangayikishijwe no kuba hari abatarabona inkoni zera bigatuma batoroherwa n’imibereho yabo harimo n’ingendo.

JPEG - 159.7 kb
Akarere ka Kicukiro gashyize imbere kuremera abafite ubumuga

Umukozi w’Akarere ushinzwe abafite ubumuga Karengera Eric, avuga ko umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihijwe, ari umwanya wo kureba ibibazo bagifite no kureba uburyo bigenda bikemurwa.

Agira ati “Turacyafite ibibazo byo kuba hari bamwe mu baturage bacu batarabona inkoni zera kandi nyamara ari zo zibafasha bikomeye mu buzima bwabo ugasanga bibagora”.

Avuga ko kuri uwo munsi by’umwihariko mu karere ka Kicukiro hari ibikorwa biteganyijwe ku isonga harimo gutaha ikigo kigenewe kwigisha ikoranabuhanga mu murenge wa Niboye kikaba kirimo mudasobwa 10 n’ibindi bikoresho biziherekeza.

Karengera agira ati “NCPD na RURA ni bo baduhaye izo mudasobwa, bagiye batoranya akarere kamwe muri buri Ntara kugira ngo abafite ubumuga bitabweho mu ikoranabuhanga, mu Mujyi wa Kigali batoranya Akarere ka Kicukiro”.

Avuga ko izo mashini zirimo ikoranabuhanga ryorohereza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga zifashishishwa mu kwandika (braille), imashini zisohora impapuro n’ibindi bitandukanye.

Karengera akomeza atangariza Imvaho Nshya ko umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga hateganywa umwanya wo kuremera abafite ubumuga batishoboye bahabwa imbago n’ibindi nk’uko bisanzwe bikorwa byabereye ku rwego rw’akarere no mu mirenge yose ikagize.

Nubwo ariko agaragaza ibibazo by’abafite ubumuga anatangaza uburyo bikemukamo, aho abafite imishinga bashishikarizwa kwishyira hamwe bagaterwa inkunga. Akomeza avuga ko kuva mu mwaka wa 2014 ako karere buri mwaka gafata koperative ebyiri buri yose igahabwa miliyoni 5 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aha atanga urugero rwa zimwe zatewe inkunga harimo koperative y’abatabona ya Masaka yahawe miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2015, hakabamo indi y’abafite ubumuga bwo kutabona ya Nyarugunga yatewe inkunga ya 1 000 000 ndetse n’indi nkunga itangwa muri gahunda y’Umujyi wa Kigali ya Gira ubucuruzi.

Musabyimana Patricie ni umupfakazi utuye mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro afite ubumuga bwo kutabona, akaba akora umwuga wo kuboha imipira yo kwambara nyuma yo kurangiza kubyiga mu kigo gihugura abafite ubumuga i Rubavu.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, avuga ko byatumye atunga umuryango we ariko akaba afite imbogamizi 2 zirimo kuba imashini ye yaguze mu 2012 ishaje itakibasha gukora neza ndetse no kuba inkoni yera yahawe ishaje.

Yongeraho ko kuba abafite ubumuga muri Kicukiro bategeranywa hakurikijwe ubumuga bafite ngo baterwe inkunga bibagora bikaba bikenewe.

Muri rusange avuga ko abafite ubumuga muri Kicukiro bakeneye inkunga y’inkoni zera n’ikigo kibafasha mu ikoranabuhanga.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Impinduka nyazo ni iziganisha ku iterambere nyaryo kandi ridaheza”.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE