2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ababyeyi n’ababyaza barasabwa kugaragaza ubumuga bw’abana hakiri kare

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-04 07:32:57

 
Share on:
 
Yasuwe:115
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wabereye i Gahini mu karere ka Kayonza Intara y’Iburasirazuba, Dr Alvera Mukabaramba yasabye ababyeyi n’ababyaza kugaragaza ubumuga bw’ abana hakiri kare kugira ngo babashe kwitabwaho kuko ubushobozi bwo kubavura bugenda buboneka.

JPEG - 221.1 kb
Dr Alvera Mukabaramba umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ageza ijambo ku bari bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mukabaramba yavuze ko niba abana bavukira kwa muganga ababyeyi n’ababyaza bakagombye guhita bagaragaza ubumuga umwana avukanye agatangira gukurikiranwa hakiri kare kuko serivisi zikemura ibyo bibazo zigenda ziyongera mu Rwanda.

Yakomeje ashimira abafite ubumuga urugamba bahoramo rwo guharanira uburenganzira bwabo kandi ko bishimira intambwe yatewe mu kubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga ahereye ku bigo bashyiriweho bibakorera inyunganirangingo n’insimburangingo. Kuba ubungubu mu nyubako zihuriramo abantu benshi yaba iza Leta cyangwa iz’abikorera, kuba itangazamakuru ritabaheza aho bashyiriweho basobanurira abafite ubumuga bwo kutumva ngo na bo bamenye ibiba bigezweho.

Dr Mukabaramba yashishikarije abashoramari mu gushora imari mu gukora inyunganirangingo n’insimburangingo kuko hari amasoko. Yanasabye abantu guhindura imyumvire mu gukoresha amagambo atesha agaciro abantu bafite ubumuga.

Niyomugabo Romalis, umuyobozi w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, yavuze ko bishimira ibyagezweho mu guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga ariko ko hakiri imiryango ikigira ipfunwe ryo kugaragaza abana babo bafite ubumuga.

Yanakomoje ku bindi bibazo bikibangamiye abafite ubumuga nko kutabasha kwivuza no kubona inyunganirangingo n’insimburangingo, kuba abafite ubumuga butandukanye batabasha kwiga neza bitewe nuko ibikoresho bifashisha bikiri bike hamwe no kuba mu modoka zitwara abagezi bahagarara bateze imodoka n’ibindi. Kuri ibi bibazo yasabye ubuyobozi ko bwafasha abafite ubumuga kubona inyunganirangingo n’insimburangingo bakoresheje ubwisungane mu kwivuza.

Rugayampunzi Antoine ufite ubumuga yishimira kuba umunsi w’abafite ubumuga kuri ubu witabirwa n’abantu b’ingeri zose yaba iza Leta, iz’abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, amatorero n’amadini aho mbere wabaga ari uw’abafite ubumuga gusa bahuriraga ahantu ari nka mirongo itanu, ariko ubungubu hakaba hari ibihumbi by’abantu baje kwifatanya natwe dufite ubumuga.

Muri ibyo birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga hanasuwe ikigo gikora inyunganirangingo n’insimburangingo cya Gahini, inzu ababyeyi babyariramo y’ibitaro bya Gahini n’Itorero ry’Abangilikani, Urusengero rwa Diyoseze ya Gahini rwubatsemo inzira y’abantu bafite ubumuga kandi hanatazwemo ibihembo ku bantu bagize uruhare mu guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga ari bo Musenyeri Birindabagabo w’itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Gahini, Hardinge Liz watangije ikigo kita ku bafite ubumuga i Gahini hamwe n’umurayango w’abakirisitu (CBM) wateye inkunga ibikorwa byo kubaka ikigo gikora inyunganirangingo n’insimburangingo hamwe n’inzu ababyeyi babyariramo.

Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihizwa buri tariki 3 Ukuboza buri mwaka. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Impinduka ziganisha ku iterambere rirambye kandi ridaheza.”

TWAGIRAMUNGU JEAN BAPTISTE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE