2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Expo: Ibikorerwa mu Rwanda byiyongereye mu bwishi no mu bwiza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-01 07:58:55

 
Share on:
 
Yasuwe:139
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent yatangaje ko hakurikijwe umubare w’abitabira kumurika no kugura ibikorerwa mu Rwanda n’uko inganda zigenda zongera ubwinshi bw’ibicuruzwa ku isoko ry’imbere mu gihugu, ibikorerwa mu Rwanda bimaze kwiyongera haba mu bwinshi no mu bwiza kandi byujuje ubuziranenge.

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 30 Ugushyingo 2017 ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda Expo 2017” ku nshuro ya gatatu.”

Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bikwiye kwishimirwa ko umubare w’abamurika wazamutseho 68% kuva muri 2015, aho ku nshuro ya mbere hamuritse abantu 250, muri 2016 hamurika abantu 305 ubu bakaba bageze kuri 420 kandi n’abaryitabira umubare uzamuka.

JPEG - 613.8 kb
Minisitiri Munyeshayaka Vincent, uwa kabiri uturutse ibumoso, mu imurikagurisha asura uruganda Rwanda Motorcycle Company ruteranyiriza moto mu Rwanda (Foto James R)

Ati “Nagira ngo nsabe abikorera kwigiramo ikizere no gukomeza kubaka icyo kizere. Birimo kugaragara ko ibyo dukora bigenda byiyongera mu bwinshi ariko cyane cyane mu bwiza.

Mu buryo bwose n’ingendo mazemo iminsi biragaragara ko inganda nyinshi n’ibigo biciriritse barimo gukora ibintu bibasha guhangana ku isoko mpuzamahanga. Nabonye muri rusange ko ibyinshi bikorwa ubu ngubu byoherezwa hanze, ahenshi bari ku kigero cya 80%.”

Yibukije bamwe mu bafite inganda ko nubwo benshi bihutiye kohereza kuri iryo soko ariko bakwiye kwibuka kugaruka bakabanza guhaza isoko ry’imbere mu gihugu, nk’imwe mu ntego z’ibanze za gahunda ya ‘Made in Rwanda’.

Ati “Ikizakurikiraho, ni ukuzabibutsa ko n’isoko ry’imbere mu gihugu na ryo rikeneye kwihaza kuko bigaragara ko abantu batangiye bareba isoko ryo hanze; ni byiza ariko ngira ngo ujya gutera uburezi arabwibanza”.

Maniraguha Martin, Umuyobozi mu ruganda rw’imyenda rwa “Hema Garment Ltd”, ruri mu karere ka Musanze, yavuze ko mu mezi atatu rumaze isoko rya mbere bahereyeho ari Abanyarwanda, cyane ku bo mu karere ka Musanze na Rubavu, bityo uruganda rugeze ku kigero cya 60%.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’urugaga rw’abikorera, PSF, Benjamin Gasamagera, yavuze ko abikorera biyemeje ko bazafasha Leta kugabanya ibiva hanze kuva ku kigero cya 30% kugera kuri 50% mu myaka itanu, ni ukuvuga kugera muri 2021.

Imurikagurisha rya ‘Made in Rwanda’ ku nshuro ya gatatu ryatangijwe, biteganyijwe ko rizasoza tariki ya 5 Ukuboza 2017.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE