2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kagame yagiranye ibiganiro na ba Perezida Ali Bongo na Gnassignbé

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-01 07:52:21

 
Share on:
 
Yasuwe:103
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame mu nama yitabiriye ya gatanu ihuza Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU), yahuye na bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’Afurika baganira ku butwererane n’ubufatanye bw’ibihugu byabo n’u Rwanda.

Iyi nama ihuza AU na Eu Perezida Paul Kagame yitabiriye yabereye Abidjan muri Cote d’Ivoire, yahuye ndetse anagirana ibiganiro na Perezida wa Gabon Ali Bongo. Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Perezida wa Togo Faure Gnassignbé ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Mauritius Pravind Jugnauth.

JPEG - 323.9 kb
Perezida Paul Kagame (iburyo) na Minisitiri w’Intebe wa Mauritius, Pravind Jugnauth

Abari bateraniye muri iyo nama baganiriye ku hazaza h’Afurika n’u Burayi, bibanda ku gushora cyane mu rubyiruko rw’Afurika n’urw’u Burayi, cyane ko muri Afurika abafite munsi y’imyaka 25 bayituye, ari bo urubyiruko, bangana na 60% by’abaturage bose.

Ibindi bibanzeho ni amahoro n’umutekano, imiyoborere harimo demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’abimukira. Haganiriwe kandi ku ishoramari n’ubucuruzi, iterambere ry’ubumenyi, ndetse n’ihangwa ry’imirimo mishya.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasabye abari muri iyi nama kugira icyo bakora ku mahano akorerwa abimukira mu gihugu cya Libiya, anavuga ko ahazaza h’Afurika hagomba gushingira ku bufatanye hagati y’abayituye.

Iyi nama yatangiye ku wa 29 irangira ejo hashize ku wa 30 Ugushyingo 2017, yitabirwa n’abantu bagera mu bihumbi bitanu harimo abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma muri Afurika, n’abo mu bihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.

JPEG - 348.4 kb
Perezida Paul Kagame ubanza iburyo, hagati ni Perezida Ali Bongo wa Gabon, uhera ibumoso ni Perezida wa Togo Faure Gnassingbé

MUGABO LAMBERT

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE