2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

U Rwanda rwafashe inguzanyo ya miliyari 215 azafasha kubona amazi 100%

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-30 06:58:39

 
Share on:
 
Yasuwe:70
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yahaye Leta y’u Rwanda amafaranga y’inguzanyo angana miliyoni 255.4 z’amadolari y’Amerika, ni hafi miliyari 215 z’amafaranga y’u Rwanda, akazakoreshwa mu mishinga igamije kuzamura imishinga n’ibikorwa remezo bitanga amazi meza ku banyarwanda ndetse no mu kuzamura ubucuruzi n’ubumenyi bushingiye ku iterambere.

Ni amafaranga azakoreshwa mu kuzamura imishinga n’ibikorwaremezo bitanga amazi meza ku banyarwanda bizatwara agera ku madolari miliyoni 171 naho andi miliyoni 84 yo akazakoreshwa mu kuzamura ubucuruzi n’ubumenyi bigamije guteza imbere inganda mu iterambere.

Ni amafaranga Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko aziye igihe Abanyarwanda bakeneye ibikorwa by’iterambere kandi biramba nk’uko byemejwe na Amb. Gatete Claver, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi.

Yagize ati “Ni amafaranga aza yunganira andi kuko nta hantu hagomba kutaboneka amazi meza, turi kuri ya ntego yo kugira ngo mu myaka 7 tube twabonye amazi 100% ku munyarwanda wese kandi ni kimwe no ku isuku n’isukura. Bifite ingaruka nziza ku banyarwanda kuko biratuma twihuta mu iterambere kandi nagira ngo mbabwire ko inguzanyo nk’izi tujya kuzifata twabitekerejeho ku buryo nta kibazo tuzagira cyo kwishyura.”

JPEG - 491.3 kb
Minisitiri Gatete Claver iburyo ahererekanya amasezerano y’inguzanyo na Negato Gabriel uhagarariye AfDB (Foto James R)

Aya mafaranga ni inguzanyo ihawe u Rwanda rukazayishyura mu gihe k’imyaka 35 ariko akazatangirwa kwishyurwa nyuma y’imyaka 4, inyungu izatangwa kuri aya mafaranga ni 0.75%, iki akaba ari ikiguzi Amb. Gatete avuga ko kidahenze.

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa Banki nyafurika itsura amajyambere ishami ry’Afurika y’Uburasirazuba, Gabriel Negato, yavuze ko iyi banki iterwa ishema no gukorana n’u Rwanda bitewe n’uko rufite gahunda isobanutse.

Negato yagize ati “U Rwanda rufite imikorere myiza, imikoranire y’inzego ndetse no kuba abayobozi bifuza kwihutisha iterambere, banki yacu yishimira imikorere y’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere.”

Biteganyijwe ko imishinga ijyanye no gukoresha aya mafaranga izatangizwa muri Mutarama 2018 byazarangira Abanyarwanda bagera kuri miliyoni n’igice bakazagerwaho n’amazi meza naho abandi 475 000 bazasukurirwa amazi yabo ahari haragiye habaho kwangirika kw’ibikorwa remezo nk’imigezi n’imiyoboro.

Aya mazi ku ikubitiro biteganyijwe ko azagezwa mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali hamwe n’indi migi mito yunganira Kigali nka Rubavu, Rusizi, Muhanga, Nyagatare, Huye, Musanze na Karongi.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE