2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyaruguru: Umudugudu w’ikitegererezo wa Ngeri wihutishije iterambere muri Munini

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-28 10:15:41

 
Share on:
 
Yasuwe:210
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Ngeri, uherereye mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, barishimira ko uyu mudugudu wihutishije iterambere, ubu bakaba bageze ku rwego rushimishije.

JPEG - 293.5 kb
Aho uyu mudugudu wubatswe hahise hahinduka umujyi, iterambere ririhuta (Foto Nshimiyimana E)

Kuri bamwe mu batuye muri uyu mudugudu n’abawuturiye, bavuga ko banejejwe nuko uyu mudugudu watumye ahari mu cyaro hahinduka umugi batibwiraga ko wagera muri Nyaruguru.

Bavuga ko ugenda ushyirwamo imihanda hagati y’inyubako ziwugize, ubu bakaba bamaze gushyikirizwa amazi n’umuriro, n’amashuri, ndetse ngo mu minsi ya vuba bakazanubakirwa n’ivuriro.

Nyirabaganineza Beatrice, umwe mu batuye muri uyu mudugudu, yagize ati “Kuva twahagera amajyambere ariyongera ubutitsa kuko ubu twabonye amazi n’umuriro, barimo kutwubakira ibiraro ngo batuzanire inka, urabona imihanda inyura muri izi nzu zacu, hano harahindutse rwose."

Nyirahabineza avuga ko aya ari amahirwe bagenda babona kandi biteguye kuyabyaza umusaruro akabahindurira imibereho.

Yakomeje agira Ati "Hari ibyo urubyiruko rwacu rwajyaga gushaka kure mu migi natwe tuzaba twabonye, kuko yewe na kaburimbo izanyuzwa hano."

Muri rusange abaturiye uyu mudugudu n’abawutuyemo bemeza ko agasozi kose kahise gahinduka, kuko ngo mbere hari mu cyaro ariko ubu hakaba hagenda hahinduka umugi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, avuga ko ibi byose ari amahirwe akomeye abaturage begerejwe, bakaba bakwiye gukomeza kuyabyaza umusaruro kuko ari imbuto z’imiyoborere myiza.

Yakomeje agira ati "Inka zo turazibaha vuba, hubatswe ibiraro turabaha inka zihaka mu minsi iri imbere, icyo basabwa ni ugutera ubwatsi bakazitegura bakazifata neza."
Ku rundi ruhande Meya Habitegeko asaba abaturage gukomeza gufata neza izi nzu ku buryo hazakomeza gusa neza, ndetse akavuga ko amazi n’amashanyarazi ndetse n’ibindi byiza byinshi bizashyirwa muri uyu mudugudu abaturage bakwiye kubibyaza iterambere.

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE