2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

TransUnion yorohereje abagana banki mu Rwanda kumenya uko zibabona

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-27 10:02:07

 
Share on:
 
Yasuwe:109
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru y’imyenda ku bigo by’imari (TransUnion), cyatangije uburyo bwifashishai telefoni ngendanwa bwiswe “Menyesha”, bworohereza abagana ibigo by’imari bikorera mu Rwanda kumenya uko konti zabo zihagaze n’uko bamenya niba nta umwenda cyangwa ibindi bibazo bafianye na banki runaka byababuza kwaka inguzanyo.

Iyi gahunda yatangijwe mu cyumweru gishize yitezweho kuruhurira abantu basiragiraga mu bigo by’imari bashaka amakuru y’uko konti zabo zihagaze bagamije kwemeza niba bemerewe guhabwa inguzanyo.

Umuyobozi wa TransUnion mu Rwanda, Nkuranga Aimable, yavuze ko ’Menyesha’ ari gahunda ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda kuko abantu bagiye koroherwa no kugana ibigo by’imari bazi ko nta yindi miziro bafite yababuza guhabwa inguzanyo, nko kuba bafite ahandi batse ideni n’ibindi.

JPEG - 256.8 kb
Umuyobozi wa TransUnion mu Rwanda, Nkuranga Aimable

Yakomeje avuga ko amakuru ya TransUnion anafasha mu korohereza ibigo by’imari kubona amakuru y’abibagana mu buryo bwihuse cyane ko bafitanye imikoranire ya hafi.

Nkuranga yagize ati “Menyesha ni uburyo bwo gufasha abantu kwirebera uko bahagaze kugira ngo bajye ku bigo by’imari bumva bemye batikandagira. Kubona inguzanyo bibafasha kwagura ubucuruzi buto n’ubuciriritse, bagahanga imirimo, bakagabanya ubusumbane mu by’ubukungu ari na byo bikenewe cyane mu kwihutisha ubukungu bw’u Rwanda.”

TransUnion ihuza amakuru y’ibigo by’imari bitandukanye; igitangira yahereye ku biro binini ariko ubu yatangiye gukorana n’ibigo by’imari nto n’iciriritse kugira ngo irusheho gukusanya amakuru ajyanye n’inguzanyo n’imishyurirwe yazo.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ubusugire bw’imari muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) Kimenyi Valens, yashimiye TransUnion yatangije ubu buryo bw’ikoranabuhanga kuko bujyanye na gahunda Leta yo gufasha Abanyarwanda kogezwaho serivisi z’imari ku kigero cya 100% bitarenze mu 2020.

JPEG - 252.6 kb
Bamwe mu bitabiriye imurikwa rya Serivisi Menyesha

Yagize ati “Ikintu gishya cya ’Menyesha’ ni uko uzajya ubona amakuru ajyanye n’inguzanyo kuri telefoni yawe bitagutwaye umwanya.”

BNR yiteze igisubizo gikomeye mu gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe kumenya imyenda abantu babereyemo banki zinyuranye kuko bigiye gufasha mu kumanura inguzanyo zitishyurwa zikiri ku kigero cya 8.2%.

Menyesha ni uburyo bugufasha kunona ubutumwa bugufi kuri telefoni iyo ari yo yose. Byitezwe ko bukazakoreshwa ku mirongo yose y’itumanaho rikoreshwa mu Rwanda nubwo bwahereye kuri MTN ari na yo ifite umubare munini w’Abanyarwanda bakoresha telefoni.

GISUBIZO GENTIL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE