2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke: Abagize itorero Inyambo biyemeje guteza imbere impano zabo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-27 09:07:08

 
Share on:
 
Yasuwe:49
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Itorero Inyambo ribyina rigizwe na bamwe mu banyeshuri biga mu rwunge w’umuryango mutagatifu riherereye mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke biyemeje kuzagira umwuga kubyina ukazabatunga mu bihe bizaza.

JPEG - 289.7 kb
Ababyina mu itsinda Inyambo bavuga ko bazabigira umwuga

Bamwe babarizwa muri iryo torero baganira n’Imvaho Nshya batangaje ko bishimira ko ishuri bigamo ribafasha kuzamura impano yabo ku buryo yazabafasha kubaho no mu gihe bazaba basoje amashuri batari babona akazi.

Bavuga kandi ko bafite ababatoza bafite ubumenyi bazabafasha gutuma barushaho kuba abanyamwuga.

Niyitegeka Esther umwe mu bagize iryo torero yatangaje ko atabyina agamije kwishimisha ngo ahubwo yiyemeje kuzabigira umwuga.

Ashimangira ko nasoza amashuri yisumbuye no muri kaminuza azakomeza kubyina ngo kandi azaharanira kuzajya mu matorero abyina akomeye. Aha yatanze urugero rwo kuba yazajya mu Itorero ry’igihugu.

Yagize ati “Impano turazifite cyane kandi dufite n’abadutoza babizi».
Yemeje ko bajya bitabira ibirori binyuranye bibera muri ako karere ngo kandi bitabira n’amarushanwa anyuranye. Mu birori bajyamo, yavuze ko babona babishimiye bikabaha ikizere cy’uko impano zabo zitabapfira ubusa ahubwo zizabageza kure hashoboka.

Ibirori kandi bajya bitabira, Niyitegeka yavuze ko hari aho bajya babaha amafaranga bagafasha bamwe muri bo baba batishoboye akaba ahamya ko itorero ryabo ari ingirakamaro.

Avuga kandi ko bashimira ishuri bigamo ribaha imyambaro inyuranye yo gukoresha mu birori ngo kandi babaha n’ibindi nkenerwa.

Mu mwanya wa bagenzi be, yavuze ko hari bamwe bagihura n’ikibazo cy’uko hari ababyeyi bumva ko umwuga wo kubyina ari uburara bikaba byabuza abana bamwe amahirwe akaba aboneraho umwanya wo gusaba abo babyeyi kureka kubyumva uko kuko atari byo.

Bayihorere Eraste, Umuyobozi w’Inteko y’ababyeyi baharerera, kuri icyo kibazo yavuze ko ababyeyi bafite iyo myumvire bagenda babumvisha buhoro buhoro ko kubyina na yo ari impano nziza ishobora guteza imbere umuntu nk’izindi mpano.
Asaba ababyeyi kutabuza abana amahirwe yabo mu gihe babona nta zindi ngeso mbi bajyamo.

Soeur Nagiruwishema Lucie uyobora iryo shuri yishimira impano abo banyeshuri bafite avuga kandi ko yiyemeje kubateza imbere mu buryo bugaragara abashakira ibyo bakenera byose.

Mu rwego rwo gukomeza impano yabo, abasaba gukomeza gukorana umurava.
Iri tsinda ribarizwamo abakobwa 50, bakaba ari bamwe mu banyeshuri biga muri iryo shuri.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE