2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga: Abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi bashyikirije isakaro abatishoboye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-27 08:21:49

 
Share on:
 
Yasuwe:23
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, bahaye abaturage batishoboye amabati 16 yo gusakara ubwiherero.

JPEG - 252.9 kb
Chairman w’Umuryango FPR akaba n’umuyobozi w’Akarere Uwamariya Béatrice ashyikiriza isakaro abatishoboye (Foto Muhizi E)

Mukantagara Esther umuyobozi w’urugaga rw’abo bagore mu karere ka Muhanga, yavuze ko bafite ikerekezo cyo kwita no kuzamura imibereho myiza y’abatishoboye cyane cyane ku birebana no kunoza isuku mu ngo z’abaturage ndetse n’aho aba banyamuryango batuye.

Avuga ko nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu bicaye bahitamo gukusanya umusanzu wo kugura amabati yo gusakara ubwiherero bwa bamwe mu baturage bagaragaraho ubushobozi buke kuko hari igenzura ryari ryakozwe ryerekana ababukeneye.

Yagize ati “Isuku ni yo dushaka kunoza, kandi nta muntu wayigira adafite ubwiherero ni yo mpamvu uyu munsi tugiye kuremera iyo miryango kugira ngo yiherere ahantu hadafite umwanda kandi hatava’’

Nyirabazungu Thacienne wo mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Rulimu Murenge wa Shyogwe avuga ko ari mu baturage babarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe Leta isanzwe ifasha.

Akavuga ko kuba abagore bagenzi be bamuhaye isakaro, bigiye kumusubizamo imbaraga zo gukora imirimo ijyanye n’ingufu ze kugira ngo iminsi ikomeze yicume.
Ati “Nta muntu numwe nagiraga ushobora kumpa ubufasha, ubwo nagiye mbona bwose nabuhawe na Leta ni nayo mpamvu uyu munsi nshima imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame kuko ariwe mbikesha’’

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga Uwamariya Béatrice yabwiye abanyamuryango ko bafite inshingano ikomeye yo gushishikariza abaturage kugira isuku y’aho batuye, kwita ku burere bw’abana kubera ko hari inzererezi nyinshi z’abana bataye imiryango yabo bakaba kuri ubu bibereye mu mihanda.

Yagize ati “Umugore ni umutima w’urugo kwitwa iryo zina bifite icyo bisobanuye nitwe rero tugomba guhagurukira ibibazo bivugwa mu miryango muri iki gihe kandi twumva ko nta wundi twagombye kubisiganira.’’

Abaturage 80 bo mu mirenge ya Mushishiro, Shyogwe, na Cyeza nibo bahawe isakaro y’amabati.

MUHIZI ELISEE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE