2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Uko umusaza umaranye SIDA imyaka 23 yongeye kubaho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-27 05:48:04

 
Share on:
 
Yasuwe:90
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Uko imyaka ishira indi igataha, Abanyarwanda barushaho gusobanukirwa n’agaciro ko kwirinda virusi itera SIDA n’abarwaye bakarushaho kwitabwaho mu kugabanya umubare w’abantu bashya bandura virusi itera SIDA. Ingamba zo kuyihashya na zo zigenda ziyongera kandi bigatanga umusaruro ku buryo bugaragara.

Abantu bagera kuri 3% ni bo bafite virusi itera SIDA mu Rwanda. Serivisi zo kwipimisha virusi itera SIDA no guhabwa ubujyanama ku buntu, zitangirwa mu gihugu hose kandi imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA iboneka ku buntu mu mavuriro ya Leta yose mu Rwanda. Ku itariki ya 1 Nyakanga umwaka ushize (2016), mu Rwanda hatangijwe gahunda yo gutanga imiti ku muntu wese bigaragaye ko afite virusi itera SIDA.

Abantu bagera ku 182.000 bafata imiti igabanya ubukana mu mavuriro atandukanye mu gihugu hose kandi bifite uruhare rukomeye cyane mu kugabanya ubwandu bushya ndetse n’impfu zituruka ku kugabanuka k’ ubudahangarwa bw’ubwirinzi kamere bw’umubiri guterwa na virusi itera SIDA.

Intego nyamukuru ya Leta ni iyo kugabanya umubare w’abantu bashya bandura virusi itera SIDA bakagera kuri zero, n’abafite virusi itera SIDA bakitabwaho kugirango babeho nta byuririzi byahitana amagara yabo kandi barambe igihe kirekire. Abatabiriye gahunda zo gukurikiranwa na muganga bagahabwa imiti ndetse bakitabwaho, baravuga imyato gahunda za Leta zabakuye kure aho bari bageze bamerewe nabi bagasubira ibuzima.

Urugero ni Yafeti (amazina yahinduwe) twaganiriye akaba umusaza w’imyaka 63 wavukiye ku Rushahi mu karere ka Gakenke, utanga ubuhamya bw’urugendo yanyuzemo mbere na nyuma yo kumenya ko afite Virusi Itera SIDA amaranye imyaka irenga 23.

Uyu musaza ufite abana batanu yabyaranye n’umugore wa mbere wishwe na SIDA n’abandi batanu yasanganye undi mugore, yongeye kubona amahirwe yo kubaho neza no gukorera umuryango nyuma yo kubahiriza neza gahunda yo gufata imiti n’inama za muganga.

Yafeti utuye mu murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge avuga ko mu bana 10 we n’umugore we muto bafite bamaze gushyingira 7, umwana umwe wavukanye virusi itera SIDA ikaba yaramutwaye rugikubita.

JPEG - 478 kb
Ku myaka 63 Yafeti atanga ubuhamya bw’uko amaranye SIDA imyaka irenga 23

Ubuhamya ku buzima bwe yabuhereye mu gihe yari akiri umusore atinya SIDA cyane bikamurinda kwivuruguta mu busambanyi, ariko yaje kwandura SIDA mu byo atakekaga.

Yagize ati “Nabanaga n’abasore bakajya basangira abagore turi hano i Kigali nkababwira nti ‘nimukomeza gusangira abagore muzapfa’, Kandi koko bose barapfuye. Njye nageragezaga ukuntu nirinda. Ubwo batangiraga gupima SIDA twajyaga muri Croix Rouge bakoreraga CHUK bakadupima ngasanga ndi muzima, ngeza igihe ubwo ndongoye ndimuzima ariko byarangiye nanduye...”

Ubuhunzi bwatuye bandura mu manzaganya

Mu kiganiro Yafeti yagiranye n’Imvaho Nshya yashimangiye ko we n’umugore we wa mbere batamenye uko banduye kuko bahungiye muri Zaire (ubu ni Repubulika Iharaira Demokarasi ya Congo/RDC) muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakisanga barahungukanye SIDA.

Ati “Mu 1994 nari ndi muzima tuza guhunga tujya muri Zaire (RDC) mpungana n’abana n’umugore wanjye atwite. Tugeze muri Congo twahuye n’uburwayi umugore afatwa n’amacinya bamutera urushinge; ariko uko mbona twanduye, umugore ashobora kuba yaranduye abyara cyangwa muri cya gihe bamuteraga inshinge.”

Ubwo umugore yabyaraga bari mu nkambi ya Kaindo, abagore babyaraga ari benshi ariko abaganga ari bake ku buryo umuganga umwe yashoboraga kubyaza abagore nka 20 icyarimwe.

Mu mwaka wa 1997 barahungutse ariko umugore arwaye malariya, bageze i Gisenyi (mu karere ka Rubavu) bahabwa ibitaro mu minsi ibiri bahita boherezwa ku ivuko ku Rushashi.

Yafeti ati “Tugezeyo naramuhekesheje mugeza kwa muganga, ku kigo nderabuzima cy’ababikira cya Rwankuba, baramuvura ariko bageze aho batwohereza ku bitaro bya Ruli. Baje kumufata amaraso basanga afite virusi itera SIDA, gusa twari twarabyaye akana.”

Akimara kumva ko we n’umugore we bafite virusi itera SIDA amarira yabunze mu maso, ariko abona nta kundi byangenda uretse kwakira ibyabaye batari kubona uko bahindura.

“[…] Kwa muganga bambajije uko mbibona ndabyakira ariko ndababara, umudamu wanjye yaje kumbaza ati ‘ko turwaye indwara izatwica, abana bacu bazabaho bate?’ Amarira yazenze mu maso mba umugabo ndifata, ariko umugore wanjye we akaba atinya imiti bari batangiye kujya batugerageresha.”

Umugore yarapfuye amusigana uruhinja

Nubwo mu mwaka wa 1997 imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA itabonekaga, n’iyo babahaye yo kubunganira ngo ntabwo umugore we yayinywaga kubera ko yatinyaga imiti, bigatuma atayinywa.

Yafeti ati “Yarakomeje ararwaragurika ageze mu mwaka wa 2000 arapfa ansigira umwana wari ufite umwaka n’amezi atandatu ariko abandi bo bari bamaze gukura nta kibazo. Uwo mwana na we yari yaravukanye virusi, hashize nk’amezi atatu aramukurikira.”

Byatumye Yafeti ashaka umukozi wo kurera abasigaye barimo umuhungu umwe mukuru wari mu kigero cy’imyaka 10 n’abakobwa batatu barimo babiri b’impanga.

“[..] Naje hano i Kigali mpasanga abantu twari twarabanye, hari umuhungu w’inshuti yanjye wakoraga mu biro by’ibarura na we wabanaga n’ubwandu, aramfata turabana nyuma aza gupfa. Nari umushoferi; nabonye akazi ndakora ku wa gatandatu nkajya kureba abana ariko biba ngobwa ko njya kubazana turabana.”

JPEG - 462.1 kb
Yafeti n’umugore we muto barambura imwe muri rido zamaze kudodwa

Yafeti yakomeje umwuga we ariko umubiri ugira intege nke cyane atangira kurwara ibyuririzi. Mu 2004 yarwaye inkorora y’igikatu ajya kwivuza, ari na ho umuganga wamuvuye yamugiriye inama yo kujya kuri TRACK+, bamutangiza imiti igabanya ubukana bwa SIDA.

Imiti bamuhaye mu mezi atatu yamuguye neza atangira kugarura agatege, bamwongera indi. Yafashe imiti neza, yaba yarwaye indwara isanzwe akandikirwa imiti, akajya kuyifata ku Bitaro bya Muhima.

Umuryango We ACTx waramworohereje

Umuryango We ACTx wafashije Yafeti kongera gusubirana ubuzima buzira umuze kuko bamworohereje ku ngendo yakoraga ajya gufata imiti ku Bitaro bya Muhima, bakamwegereza imiti.

Ati “Kuri We ACTx’ naraje baranyakira mpafatira imiti, ni ahantu badufashe neza cyane, iyo urwaye indwara z’icyuririzi baguha imiti, byaba bibarenze bakakohereza mu bitaro kandi twese batuguriye ubwisunane mu kwivuza, iyo tuhageze ntitugorwa no kubona imiti.”

Kuri ubu Yafeti ni umugabo w’igikwerere udashobora gukekeraho SIDA umurebye mu maso, gusa atanga ubuhamya bw’uko iyi ndwara idapimisha ijisho kuko uwakurikije amabwiriza ya muganga, akanywera imiti ku gihe abana na yo afite inzozi nk’iz’abandi.

Kubera ko ubukana bwa Virusi bwagiye munsi ya ‘Charge Viral’ 20, Yafeti afite ubuzima buzira umuze ariko ngo ntiyahemukira kunywera imiti ku gihe kuko ari ho ahanze amaso kubuzima bwe.

Umugore wa 2 bumvikanye kubana kandi we atanduye SIDA

Kugeza ubu Yafeti yamaze kwiyakira ku buryo bitakimutera ipfunwe kuvuga ko afite virudi itera SIDA. Umugore bari kumwe bamenyaniye mu cyumba cy’ubudozi ubwo yari amaze gusaza, nta ntege zo gutwara imodoka agifite.

Mu mwaka wa 2007 ni bwo babanye uwo mugore amaze gupfusha umugabo azize indwara y’Umwijima. Nubwo uyu mugore yari azi ko umugabo asanze arwaye SIDA ntiyamuretse kuko bumvikanye uburyo babana atamwanduje.

Yafeti ati “Sinshobora guhura na we ntambaye agakingirizo kandi nta mwana dushaka kubyara turabafite. Twareze abo, tumaze gushyingira 7 dusigaje batatu. Abanjye hasigaye babiri b’impanga, we hasigaye umwe wa bucura.”

Kuri ubu we n’umugore we bafite ‘atelier’ ifite imashini 10 zirimo umunani zabo bakaba bakoresha abana babo bashatse, cyane ko babona ibiraka byo kudodera amashuri impuzankano, kudodera inzu za rido (rideaux) n’indi myenda isanzwe. Umugabo ashaka ibiraka, naho umugore n’abana bakadoda.

JPEG - 580.3 kb
Imashini igezweho igaragara muri atelier ya Yafeti ikorera mu mujyi wa Kigali

Aka kazi bakorera mu mujyi rwagati karabatunze kandi katumye barihira abana babo amashuri ndetse bafite gahunda yo kongera imashini mu mushinga wabo bakarushaho kwiteza imbere, bakaremera akazi n’abandi muri rusange.

Yafeti aragira inama abagifite ubwoba bwo kwipimisha virusi itera SIDA, Abatinya kunywa imiti no kutiyakira mu gihe basanze barwaye ko nyuma yo kumenya ko ufite Virusi ubuzima bukomeza, ahubwo igikenewe ari ukwiyakira kuko ngo SIDA idasumbya ubukana Kanseri, Umwijima, Diyabeti n’izindi ndwara zibasiye imbaga muri iki gihe.

Arashimira Leta y’u Rwanda yagize uruhare rukomeye mu gutuma imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA itangirwa ubuntu kuko yatumye icyizere cy’abarwayi cyiyongera, akanasaba buri munyarwanda kudaheza ufite virusi itera SIDA kuko aba akiri ingirakamaro.

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE