2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze: Yamuritse Alubumu yinjiza asaga miliyoni 3

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-24 07:58:59

 
Share on:
 
Yasuwe:155
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Korali Ingabire yo muri ADEPR Muhoza mu Karere ka Musanze yamurikiye abayikunda Alubumu yayo ya kabiri ikuramo asaga miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

JPEG - 272.3 kb
Abagize korali Ingabire baheruka kumurika Alubumu

Manirafasha Ingabire Jean D’amour, Umuyobozi w’iyo korali yavuze ko amafaranga bakuye muri iyo Alubumu ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho bazayakoresha mu bikorwa by’ivugabutumwa ahantu hatandukanye, kongera ibikoresho bya muzika n’ibindi.

Yagize ati “Kumurika ibihangano byacu , ni kimwe mu bituma korali ibasha kubona amafaranga yifashisha mu bikorwa byayo. Amafaranga twabonye tumurika Alubumu yacu azatwunganira mu murimo wacu wo kuvuga ubutumwa bw’Imana bwiza”.

Yaboneyeho kandi umwanya wo gukangurira andi makorali kuzajya amurika ibihangano byayo kuko biyinjiriza amafaranga akabasha gukomeza gutera imbere n’ubutumwa bwiza bw’Imana bugatambuka binyuze muri ibyo bihangano.

Umubare w’amafaranga azava kuri iyo Alubumu, Manirafasha yavuze ko ushobora kuzazamuka bitewe n’ukuntu abona indirimbo zabo abantu bazikunze.

Iyi korali igizwe n’abaririmbyi 128 barimo abagabo abagore ndetse n’urubyiruko.
Abayigize bavuga ko ukuririmba mu buryo bw’umwimerere, gukora ibikorwa binyuranye birimo kuremera abatishoboye, gufasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza bamwe mu baba badafite ubushobozi n’ibindi ari byo bituma abantu bayikunda.

NGABOYABAHIZI PROTAIS.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE