2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Wema Sepetu yishimiye ubwiza bw’u Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-24 07:56:20

 
Share on:
 
Yasuwe:326
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukinnyi wa filimi ukomeye wo muri Tanzaniya Wema Sepetu wigeze no kukanyuzaho mu rukundo n’icyamamare Diamond Platnmuz ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo kugera mu Mujyi wa Kigali yavuze ko ubwiza yabwiwe ku Rwanda yabwiboneye.

JPEG - 240.5 kb
Umukinnyi wa filimi Wema Sepetu wigeze gukundana na Diamond Pltanmuz

Sepetu yavuze ko yari yaragiye yumva kenshi ukuntu u Rwanda ari igihugu cyiza gitekanye kandi kirangwa n’isuku.

JPEG - 355.4 kb
Sepetu wigeze gukundana na Diamond Platnmuz

Yagize ati “Nkihagera n’ubwo nta mwanya munini nari mpamaze nabonye ubwiza bw’u Rwanda. Turi mu modoka na musaza wanjye twatunguwe no kubona ukuntu u Rwanda ari rwiza. Igihe mfite aha hari byinshi byiza nagiye numva mpamya ko nza kubona”.

Wema Sepetu ufatwa nk’umwamikazi mu gukoresha imbuga nkoranyambaga muri Tanzaniya yaje mu Rwanda gukora ibirori byiswe “Instagram Party” bigamije gukangurira abantu gukoresha imbuga nkoranyamabaga kenshi mu buryo bwiza bazibyaza umusaruro nk’uko na we yabigezeho.

Gukoresha imbuga nkoranyambaga kwe yavuze ko azikoresha amenyekanisha ibikorwa bye akora bitandukanye. Agitangira gukoresha izo mbuga nkoranyambaga yavuze ko yari agamije kuganira n’inshuti ze zinyuranye ariko nyuma abona ko akwiye kuzibyaza umusaruro.

Yavuze kandi ko icyo gitaramo ari umwanya wo kuganira, kwifotanyaza n’abantu basanzwe bamukunda bamwumvaga batari bamubona.

Sepetu kandi yavuze ko yishimiye gutaramana n’abantu bo mu Rwanda bamukunda ngo kandi yizeye ko igitaramo kiza kugenda neza.

Igitaramo Wema Sepetu akora kirabera mu Mujyi wa Kigali i Nyarutarama.
Mu 2006 Wema Sepetu yabaye nyampinga wa Tanzaniya. Uretse kuba kandi yarakundanye na Diamond Platnmuz, yanakundanye na Idriss Sultan watsindiye igihembo cya Big Brother Africa 2014 kandi yakundanye n’ibindi byamamare.

NDAMYIROKOYE

FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE