2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Volleyball: Mutabazi Yves na Sibomana Placide bagiye gukina muri Jordania

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-23 12:38:12

 
Share on:
 
Yasuwe:422
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, Mutabazi Yves na Sibomana Placide Madison bari mu gihugu cya Jordania aho bagiye gukira ikipe ya Al Awdeh Youth Club mu kiciro cya mbere.

JPEG - 157.5 kb
Sibomana Placide Madison

Aba bakinnyi bombi bahagurutse mu Rwanda ku wa Gatatu taliki 22 Ugushyingo 2017 berekeza muri Jordania. Mutabazi Yves na Sibomana Placide “Madison” bakaba barasinye umwaka umwe muri Al Awdeh VC aho bitaganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru bashobora gutangira gukina imikino ya shampiyona muri iyi kipe.

Mutabazi ni ubwa mbere agiye gukina nk’uwabigize umwuga
Mutabazi Yves wari usanzwe ari umukinnyi akaba na kapiteni wa APR VC mu Rwanda ni ubwa mbere agiye gukina nk’uwabigizi umwuga gusa yagiye agira amahirwe yo gukora igeragezwe mu makipe atandukanye ku mugabane w’u Burayi ndetse no muri Aziya.

JPEG - 128.3 kb
Mutabazi Yves

Muri 2015, Mutabazi yagiye mu igeragezwa mu ikipe ya Oita Miyoshi Weisse Adler mu Buyapani ndetse no muri Nzeri 2017 akora igeragezwa mu ikipe ya Iraklis Halkida mu Bugereki ariko ntibyamugendekera neza.

Sibomana Placide Madison kuva muri 2012 yakiniye amakipe atandukanye muri Qatar aho umwaka ushize w’imikino yakiniraga ikipe ya Al Gharafa ubu akaba yari yasinyiye ikipe ya REG VC ariko ateganya ko igihe yabona ikipe hanze y’u Rwanda yayerekezamo.

Aba bakinnyi bombi bari mu ikipe y’igihugu yakinnye imikino y’akarere ka 5 mu gushaka itike y’imikino y’Afurika yabereye mu Rwanda taliki 22 kugeza 24 Nyakanga 2017 aho ikipe y’u Rwanda yabaye iya kabiri inyuma ya Kenya. Sibomana Placide yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP) ndetse n’umukinnyi witwaye neza mu kuzibira imipira “Best blocker”.

Uretse imikino y’akarere ka 5, aba bakinnyi bari no mu ikipe y’igihugu yakinnye imikino y’Afurika mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2018 yabereye mu Misiri taliki 22-29 Ukwakira 2017 aho ikipe y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa 6.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE