2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Safi yabonye abamushyigikira mu buhanzi bwe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-23 07:39:55

 
Share on:
 
Yasuwe:321
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Niyibikora Safi uzwi nka Madiba wahoze mu itsinda rya Urban Boys ku ya mu 200 7, ariko mu Gushyingo 2017 akerura ko yatandukanye n’iryo tsinda yinjiye mu itsinda rya The Mane riyoborwa na Mupenda Ramadhan uzwi nka BadRama rifasha abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro.

JPEG - 262.1 kb
Uzwi nka Safi Madiba ashyira umukono ku masezerano yagiranye na The Mane

Iri tsinda Safi yinjiyemo risanzwe rifasha umuhanzikazi Marina, umuyobozi waryo Mupenda yagiranye na Safi amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu mu rwego rwo kuzamura umuziki we ku rwego rushimishije.

Mu kuzamura umuziki w’abahanzi babarizwa muri iryo tsinda ngo mu minsi Iri imbere bateganya kuzakora inzu itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi hakazakurikiraho uburyo bw’amashusho.

Abisobanura BadRama yagize ati “Tugamije kuzamura umuziki w’abahanzi b’Abanyarwanda ukabasha guhangana n’uw’abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga”.
Yashimangiye kandi ko urwego rw’umuziki wa Safi bagomba kuruzamura ukagera ku rwego mpuzamahanga nk’uko batangiye urwo rugendo.

JPEG - 163 kb
Mupenda uzwi nka BadRama

Safi na we nk’uko yatangiye ubuhanzi kuva hambere ngo indoto ze ni ukugeza umuziki we ku rwego ruhanitse.

Nk’uko Safi yavuye mu itsinda rya Urban Boys yavuze ko ibyo bakoreye hamwe bagenzi be bemerewe gukomeza kubibyaza umusaruro kandi yavuze ko mu bitaramo azajya aririmba indirimbo ze gusa izo yakoranye na Urban Boys azihorere.

BadRama si mushya mu gukorana n’abahanzi kuko yakoranye na Kamichi, Rafiki n’abandi ibi bikaba byaratumye Safi yizera ko imikoranire hagati yabo izagenda neza ngo kandi hashize igihe kinini baziranye.

Ku rundi ruhande Marina we ngo yagiranye amasezerano y’imikoranire y’imyaka 10 na The Mane. Sandra Teta usanzwe utegura ibirori by’imideli hatangajwe ko na we afashwa mu bikorwa bye na The Mane.

Teta muri iryo tsinda yavuze ko afasha abahanzi ibijyanye no kubategurira imyambaro myiza ngo kandi akoramo ibijyanye no gutegura ibitaramo binyuranye bijyanye n’imyidagaduro.

Muri iyi minsi nyuma y’uko Safi yavuye muri Urban Boys yasohoye indirimbo yitwa “Got it” ari kumwe na Meddy kandi arimo gukora izindi ndirimbo zinyuranye mu nzu zitunganya umuziki zitandukanye.

Bivugwa kandi ko Safi muri iyi minsi arimo gukorana indirimbo na Rayvanny, umuhanzi ukomeye wo muri Tanzaniya.

Ku ya 21 Ugushyingo 2017 ni bwo imikoranire ya Safi na The Mane yatangajwe.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE