2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza hanze byiyongereyeho 47%

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-22 06:45:23

 
Share on:
 
Yasuwe:109
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Impuguke mu bukungu zahuriye mu nama igamije kurebera hamwe icyakorwa ngo u Rwanda rukomeze kwihagararaho mu bukungu. Umuyobozi ushinzwe politiki y’ifaranga n’ubushakashatsi muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Prof. Kasai Ndahiriwe, yabwiye izo mpuguke ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza, cyane ko mu mezi ikenda abanza ya 2017 ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereyeho 47%, ibitumizwayo bikagabanuka kubera gahunda ya “made in Rwanda”.

JPEG - 295.2 kb
Prof Ndahiriwe Kasai, umuyobozi ushinzwe politiki y’ifaranga n’ubushakashatsi muri Banki nkuru y’u Rwanda (Foto Niyonsenga S.)

Muri iyi nama, Prof. Ndahiriwe yavuze ko ubukungu bw’igihugu bumeze neza nyuma y’uko mu gihe cyashize bwari bwaragabanutse ahanini bitewe n’ubuhinzi kuko mu mwaka wa 2016 imvura itaguye neza bikagabanya umusaruro.

Iyi mpuguke mu bukungu yakomeje anasobanura ko hari impinduka z’ubukungu zabaye mu bijyanye n’ibyinjizwa ndetse n’ibisohoka mu Rwanda, aho ngo ibicuruzwa byoherezwa hanze mu mezi 9 ashize ya 2017 byiyongereyeho 47% ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe nk’icyo cy’umwaka washize.

Ati “Icyatumye byiyongera cyane ahanini ni ibiciro mpuzamahanga, mu mwaka wa 2016 ni bwo byari byagiye hasi cyane ariko umwaka ugeze hagati ibiciro mpuzamahanga byongeye kuzamuka bituma Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa mu mahanga bumva harimo inyungu ku byoherezayo bityo babyohereza ari byinshi.”

Ku rundi ruhande ariko noneho ibikurwa mu mahanga byinjizwa mu Rwanda byo ngo byaragabanutse cyane, iryo gabanuka rikaba ryaratewe n’uko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), by’umwihariko BNR ivuga ko iri gabanuka ryatijwe umurindi na Sima itumizwa hanze yagabanutse cyane biturutse ku mbaraga zakoreshejwe n’uruganda rwa CIMERWA.

Indi mpamvu BNR ibona nk’iyatumye habaho igabanuka ry’ibitumizwa hanze harimo isozwa ry’imishinga minini u Rwanda rwasoje muri 2016 cyane cyane isozwa ry’iyubakwa rya ‘Kigali Convention Centre’. Ati “Ibyo tuvana hanze byagabanutseho 5.4% muri aya mezi 9 abanza ya 2017, tuvuga rero ko byagabanutse cyane kuko muri 2016 bwo byari byagabanutseho 0.1%, nabwo byari byagabanutse ariko ubu byaragabanutse cyane.”

Akomeza avuga ku bukungu bw’u Rwanda, yagize ati “Uko ubukungu bw’igihugu ubu buhagaze ni uko urebye nko mu ntangiriro z’umwaka wa 2017, twabonaga ubukungu bw’igihugu buri hasi ariko ubu turabona ko guturuka ku gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka ubukungu bwongeye kwiyongera.

Mu gihembwe cya mbere bwari bwiyongereyeho 1.7% mu gihe mu gihembwe cya kabiri bwiyongereyeho 4%, tubona rero igihembwe cya gatatu na cyo cyaragenze neza n’ubwo imibare y’ikigo k’ibarurishamibare itarasohoka, ibyo bikaba biduha ikizere ko ubukungu bw’igihugu bukomeje kugenda bumera neza. Tukabona rero ko ubukungu buzamuka kurusha uko byagenze mu ntangiriro z’umwaka.”

Rugwabiza Leonard, umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, avuga ko ikifuzo ari uko buri munyarwanda yagira umusaruro uhagije. Yagize ati “Ikigamijwe ni ukuganira hagati y’abashinzwe politiki y’ubukungu n’abashakashatsi mu by’ubukungu tukarebera hamwe uko dushobora kugera ku bwiyongere bw’ubukungu buri hejuru kandi burambye.

Icyo tugomba gukora mu kongera ubukungu burambye ni ukongera umusaruro ku munyarwanda ku giti ke, uko kongerera umusaruro biradusaba guha buri muntu ubumenyi buhambaye ku bintu byose, icyo ni cyo ibihugu byose byateye imbere byakoresheje kandi natwe twizeye ko tuzabigeraho.”

Kimwe n’abandi bashakashatsi mu by’ubukungu bitabiriye iyi nama, bemeza ko u Rwanda rushobora kugera ku bukungu burambye ari uko inzego zose za leta n’iz’abikorere ziharaniye gukora neza kandi vuba ibyo zishinzwe.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE