2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Mutendeli:Abagera kuri 700 bamaze kwitabira gahunda yo kwisiramuza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-17 07:42:35

 
Share on:
 
Yasuwe:18
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abagabo bo mu Murenge wa Mutendeli, mu Karere ka Ngoma, baratangaza ko bashimira Leta y’u Rwanda yabegereje serivise yo kwisiramuza, kandi bakaba bayihabwa ku buntu. Magingo aya muri aka karere habarurwa abantu b’igitsina gabo bagera kuri 700 bamaze gusiramurwa.

JPEG - 236.1 kb
Ku Kigo nderabuzima cya Mutendeli hamaze gusiramurirwa abagabo bagera kuri 700 (Foto Manishimwe N)

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko bitabiriye kwisiramuza mu rwego rwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA, no kwimakaza isuku.

Gusiramura, bikorerwa abagabo, hakatwa cyangwa hakurwaho agahu kaba gatwikiriye umutwe w’igitsina cy’umugabo.

Ku badasiramuye, hagati y’ako gahu n’umubiri, ni ho baba ubuturo bw’umwanda, ikaba imwe mu mpamvu abagabo bashishikarizwa kujya kwa muganga, kugakuzaho.

Habamenshi Jadfari avuga ko abagabo benshi bamaze gusobanukirwa ko kwisiramuza bifite agaciro gakomeye mu kurinda ubuzima, akanashishikariza abatarisiramuza kwihutira kubikora.

Ati “Kwisiramuza ni byiza kuko icya mbere ni isuku, burya abatisiramuje baba bafite umwanda mwinshi; kandi birinda n’ubundi burwayi, n’indwara z’ibyorezo zirimo na SIDA”

Abakiri bato na bo bari mu bitabira kwisiramuza, bishingije ku kuba ababyeyi bamaze gusobanukirwa ko bifite akamaro, kandi ari byiza kubikorera abahungu bakiri bato.

Umwana w’imyaka 8, uvuga ko yisiramuje mu mezi 3 ashize, yabwiye Imvaho Nshya ko ubu yumva ari byiza, kandi yishimiye ko yasiramuriwe hafi, kandi ku buntu.

Ati “Mu mezi atatu ashize, hari abantu baje gutanga serivise, turagenda twiteza inshinge, baduha udufishi, igihe cyo gusiramura kigeze, turagenda baradusiramura.

Njye numvise bitababaza, kandi abasirikare babidukoreye ku buntu.”
Icyakora, hari n’abagabo bamwe b’i Mutendeli bakuze, bazi ko kwisiramuza bibaho ariko batarabikoresha, nk’uko umwe mu bagabo yabitangarije Imvaho Nshya.

Yagize ati “Nta bwo bigorana turanabyumva, ariko iyo umuntu atarabitekerezaho, arifata nta kibazo. Nzi ko nta mafaranga baca; buriya nibinzamo nange nzajya kubikoresha.”

Kamanzi John, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mutendeli, avuga ko abagabo benshi bamaze gusobanurirwa no kumenya akamaro ko kwisiramuza, kandi hakomeza gushyirwa imbaraga no mu gusobanurira abatari bitabira iyi gahunda.

Ati “Dukorana n’ikigo cy’abasirikare k’i Kanombe, n’ab’i Kibungo, tukandika abantu bakeneye gusiramurwa, baza tukabakingira, twamara kubakingira bakazaduha igihe bazazira kudufasha gutanga iyo serivise yo gusiramura, kandi bikorerwa hafi y’abaturage, kuko gikorerwa ku kigo nderabuzima.”

Akomeza agaragaza ko hari abagabo benshi bamaze kwisiramuza, kandi ari gahunda ikomeje. Ati “Ubu tumaze gukingira abantu bakuru, biganjemo abana bagera kuri 700, kandi n’ubu turacyakomeza, kuko no mu cyumweru gitaha iyo gahunda irakomeje.

Tukaba dushishikariza abaturage bose, ko bakitabira kubera ko ni igikorwa kigabanya ubwandu bwa SIDA, kandi ni igikorwa kigaragaza isuku, ubwo rero abantu bose turabibashishikariza.”

Abayobozi mu nzego zose z’ubuyobozi n’abajyanama b’ubuzima, n’amadini n’amatorero bahamagarirwa guhora batambutsa ubutumwa buhamagarira abagabo kwisiramuza.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE