2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Christopher aritegura gusohora igihangano gishya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-16 06:40:59

 
Share on:
 
Yasuwe:44
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Muneza Christophe, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Christopher” arimo kwitegura gusohora indirimbo nshya nyuma y’uko yasohoye iyitwa “Simusiga” mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

JPEG - 243.2 kb
Umuhanzi Christopher

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Christopher yavuze ko iyo ndirimbo ahamya ko izashimisha abantu ngo kandi mu minsi ya vuba izasohoka.

Ati “Izasohoka vuba kandi mpamya ko abantu bazayikunda cyane”. Indirimbo ye iheruka yitwa “Simusiga” yavuze ko yabonye abantu barayishimiye mu buryo bwose ngo bihita bimuha ingufu zo gukora cyane.

Muri iyi minsi kandi yavuze ko indirimbo ze arimo kuzikorera mu nzu zitunganya umuziki zitandukanye bitakiri nka mbere ubwo yabarizwaga mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music.

Umuhanzi Christopher ubusanzwe azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Ndakabya”, “Abasitari”, “Ijuru rito”, “ Byanze” n’izindi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE