2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamasheke:Abafatanyabikorwa b’indashyikirwa bahawe ikemezo k’ishimwe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-16 06:22:58

 
Share on:
 
Yasuwe:48
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, buvuga ko bwishimira ko umwaka w’imihigo ushize abafatanyabikorwa bako benshi batagatengushye, ari yo mpamvu bahisemo guha ikemezo k’ishimwe ry’ubufatanye buzira amakemwa bamwe mu ri bo bahize abandi.

JPEG - 299.7 kb
Barihima Felicein nyuma yo guhabwa ikemezo k’ishimwe ry’ubufatanye bwiza n’akarere (Foto Bahuwiyongera S)

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, yabwiye Imvaho Nshya ko mu byagezweho mu mwaka w’imihigo wa 2016-2017, uruhare rw’abafatanyabikorwa rwagaragaye cyane.

Mu byakozwe uyu muyobozi yishimira, hari nk’inyubako abanyeshuri b’abahungu bararamo muri TTC Mwezi yubatswe n’umuryango Rwanda aid ishyiramo n’ibitanda, byose byatwaye amafaranga 27.500.000, ibyakozwe n’abandi bafatanyabikorwa nka Heifer International, VSO, n’abandi, bikaba byarafashije mu guhindura byinshi mu mibereho y’abaturage.

Yagize ati “Ni abafatanyabikorwa koko kuko badufashije muri byinshi tutajyaga kwishoboza nk’akarere buri wese akora icyo yari yiyemeje. Hari abadufashije guteza imbere uburezi bubaka ibyumba by’amashuri banahugura abarezi, n’abafashije mu guha amatungo magufi n’amaremare abaturage.

Hari kandi abafashije amakoperative y’abagore n’urubyiruko kwiteza imbere babaha ibikoresho by’ibanze bagakora imishinga iciriritse, abafashije mu kurengera ibidukikije no kurwanya imirire mibi, n’ibindi byose twishimira, tukabasaba gukomeza, ari yo mpamvu abarushije abandi twabashimiye.”

Barihima Félicien, umuyobozi w’umuryango Rwanda aid, umwe mu bahawe ikemezo k’ishimwe, yabwiye Imvaho Nshya ko abafatanyabikorwa bishimira ko akarere gashima ibyo bagafashamo, kakanababa hafi bagafatanya muri byose, bikazana impinduka ku muturage, akahafatira n’isomo ryo gukorera hamwe kuko aba abona n’abamugezaho ibikorwa bakorera hamwe.

Yagize ati “Nk’ubu umwaka ushize ibyo twakoze byose twabikoreye hamwe n’akarere nk’abikorera, abaturage nabo bumva ko ibikorwa ari ibyabo babifata neza, tukaba twizera ko bizakomeza kubagirira akamaro kandi natwe, kimwe na bagenzi bacu dufatanya mu kuzamura akarere, ntituzahwema guhora duharanira iterambere ryako.”

Yakomeje agira ati “Nkatwe muri Rwanda aid muri aka karere twahakoze ibikorwa bifite agaciro k’amafaranga arenze 90.000.000 z’amanyarwanda, aho twubatse inyubako abana bararamo muri TTC Mwezi tuyishyiramo n’ibitanda byose, dutera inkunga imishinga y’urubyiruko idashingiye ku buhinzi, mu buhinzi n’ubworozi duhugura abahinzi n’aborozi ku buryo bwiza bwo kongera umusaruro w’ibyo bakora.

Hari kandi gutera inkunga mu gukora ubuhumbikiro bw’ibiti birengera ibidukikije, byaba ibivangwa n’imyaka, iby’imbuto ziribwa, iby’amashyamba, n’ibindi byinshi twafashijemo akarere, kandi n’uyu mwaka turakora byinshi, kuriya gushimwa ku mugaragaro bikaba byaratwongereye imbaraga zo gukora byinshi birushijeho.”

Bamwe mu baturage b’aka karere bagezweho na bimwe muri ibi bikorwa bituruka ku bufatanye bw’akarere n’abafatanyabikorwa, bavuze ko ibyo bagezwaho bazakomeza kubibungabungira umutekano, bikabafasha kwigira aho guhora bategereje ak’i Muhana, bagaharanira no kubyongera, cyane cyane ko bimwe mu byakozwe byabafashaga kwifasha.

Umwe yagize ati “Tubona bitandukanye na kera aho bamwe batwizezaga ibikorwa bitazakorwa ariko ubu akarere karabikurikirana uwahize icyo azakora akagikora, utagikoze natwe abaturage tukabimenya tukamwamagana, cyane cyane ko ari twe biba bikorerwa, bakabikora mu rwego rwo kudufasha kwifasha, ari yo mpamvu usanga bitanga umusaruro kuruta mu myaka yashize.”

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE