2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Tour du Rwanda 2017: Areruya yegukanye intera ya Kigali-Huye afata umwanya wa mbere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-14 09:14:24

 
Share on:
 
Yasuwe:160
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kigali-Huye (120,3 km)
1. Areruya Joseph 03h12’12"
2. Main Kent 03h13’46"
3. Mebrahtom Natnael 03h13’48"
4. Eyob Metkel 03h13’48"
5. Debretsion Aron 03h13’48"
6.Kangangi Suleiman 03h13’48"
7.Okubamariam Tesfom 03h13’48"
8.Pellaud Simon 03h13’48"
9.Kipkemboi Salim 03h13’48"
10.Nsengimana Jean Bosco 03h13’48"
Urutonde rusange (126,6 km)
1.Areruya Joseph 03h16’06"
2.Nsengimana Jean Bosco 03h17’34"
3.Ndayisenga Valens 03h17’36"
4.De BodStefan 03h17’40"
5.Kangangi Suleiman 03h17’43"
Imyanya Abanyarwanda bariho
7. Byukusenge Patrick
8. Mugisha Samuel
9. Uwizeye Jean Claude
15.Munyaneza Didier
24. Hategeka Gasore
30. Tuyishimire Ephrem
36. Uwizeyimana Bonaventure
40. Nduwayo Eric
42. Ukiniwabo Rene Jean Paul
44.Uwingeneye Jimmy
47. Hakiruwizeye Samuel
50. Ruberwa Jean
54. Mfitumukiza Jean Claude
56. Rugamba Janvier
59. Nizeyimana Alex

Uyu munsi
Nyanza-Musanze (180,6 km)
Areruya Joseph ukinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka ni we wegukanye intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2017 ejo hashize tariki 13 Ugushyingo 2017 ahita afata n’umwanya wa mbere ku rutonde rusange.

JPEG - 366.3 kb
Areruya Joseph wegukanye intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2017 agahita afata umwanya wa mbere ku rutonde rusange

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 wazamukiye mu ikipe ya Amis Sportifs y’i Rwamagana yegukanye intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2017 aho kuva Kigali kugera i Huye ahareshya n’ibilometero 120,3 yakoresheje amasaha 3, iminota 12 n’amasegonda 12, yakurikiwe na Main Kent bakinana muri Dimension Data wakoresheje amasaha 3, iminota 13 n’amasegonda 46 aba bakaba bakurikiwe n’igikundi cy’abakinnyi 29 bose bakoresheje amasaha 3, iminota 13 n’amasegonda 48 bayobowe na Mebrahtom Natnael ukomoka muri Eritrea.

Kuva muri 2009 akaba ari ubwa mbere umukinnyi yegukanye intera ya mbere ashyizemo ikinyuranyo cy’umunota 1 n’amasegonda 34 uwaherukaga ni Adil Jelloul wegukanye intera ya Kigali Rubavu muri Tour du Rwanda 2009 aho yashyizemo ikinyuranyo cy’umunota n’amasengonda 28.

Nyuma y’iyi ntera ya mbere, Areruya Joseph ni we uyoboye urutonde rusange aho mu bilometero 126,6 amaze gukoresha amasaha 3, iminota 16 n’amasegonda 6 akurikiwe na Nsengimana Jean Bosco wari watangiye ayoboye nyuma yo kwegukana Prologue akaba amaze gukoresha amasaha 3, iminota 17 n’amasegonda 34 naho ku mwanya wa 3 hari Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2016 umaze gukoresha amasaha 3, iminota 17 n’amasegonda 36.

Nyuma yo kwegukana intera ya mbere no kwambara umwambaro w’umuhondo ugaragaza uyoboye urutonde, Areruya Joseph wasoreje ku mwanya wa 4 muri Tour du Rwanda 2016 akanegukana intera ya Rusizi-Huye yatangaje ko yishimye cyane kuba yegukanye iyi ntera ndetse akanafata umwanya wa mbere ku rutonde rusange.

Uyu munsi haraba intera ya kabiri
Uyu munsi tariki 14 Ugushyingo 2017 harakinwa intera ya kabiri ya Tour du Rwanda 2017 aho abasiganwa baza guhaguruka i Nyanza berekeza i Rubavu mu ntera y’ibilometero 180,6 ari na yo ndende muri Tour du Rwanda 2017.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE