2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gasabo: Mu cyumweru cy’ubutaka serivise zigeze kuri 70%

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-14 08:59:04

 
Share on:
 
Yasuwe:152
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen avuga ko kuva hatangizwa icyumweru cyahariwe serivisi y’ubutaka kugeza ubu bageze kuri 70% kandi hinjiye amafaranga agera kuri 53 718 005 akomeza kwiyongera kuko gahunda igikomeje. Ni igikorwa cyateguwe n’Akarere ka Gasabo hagamijwe gutanga serivise nziza kandi yihuse ku baturage bakagana.

JPEG - 161.2 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen

Akomeza avuga ko abamaze guhabwa serivisi bagera ku 1 826, amadosiye yahawe serivisi y’ubutaka kugeza ku wa Gatanu agera ku 1 472 kandi ko ejo hashize ku wa Mbere bagombaga kugera ku 2 052 bashobora no kurenga.

Meya Rwamurangwa yagize ati “Akarere ka Gasabo katangije icyumweru cyahariwe ubutaka (Land Week) kizamara ibyumweru bibiri hafashwa abaturage kubona ibyangombwa by’ubutaka. Muri iki gikorwa abaturage baje gushaka ibyangombwa by’ubutaka babitahana uwo munsi batarinze gusiragira igihe kirekire nk’uko byari bisanzwe”.

Muri izo serivise ziri gutangwa harimo ihererekanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure, ihererekanya ry’ubutaka rishingiye ku mpano, ihererekanya ry’ubutaka rishingiye ku izungura, ihererekanya ry’ubutaka rishingiye ku cyamunara; gukosora amakuru ku cyangombwa cy’ubutaka, guhindura icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa, guhuza ubutaka, kugabanyamo ibice ikibanza, kubaruza ubutaka bwa mbere, gukosora imbibi n’ubuso, n’ibindi bibazo bigaragara muri serivisi z’ubutaka.

Umuyobozi ushinzwe agashami k’ubutaka mu karere ka Gasabo, Iribagiza Louise avuga ko bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye ku babagannye muri iki cyumweru gishize ariko bagafasha abaturage gusobanukirwa neza uko ikibazo cyabo giteye kugira ngo babashe kubikurikirana byoroshye kandi ko abujuje ibisabwa bahita babona ibyangombwa byabo.

Kugeza ubu hamaze gusubizwa dosiye kuri banyirazo kubera ibyangombwa bituzuye zigera ku 118 kugira ngo buzuze ibisabwa kandi bakomeje ubukangurambaga ku babagana.

Nyirababeruka Marie, umukecuru w’imyaka 85 wo mu murenge wa Jabana Akagari ka Kabuye wari waje kwikuzaho ubutaka yahaye umukwe we, arashimira ubuyobozi bw’igihugu bubazirikana bukabegereza serivisi kuko hari n’ababa badafite intege zo kwirukanka muri izo nzira zose.

Byanagarutsweho na mugenzi we Murindangabo Jean Marie Vianney wo mu murenge wa Kinyinya, mu kagari ka Kagugu urimo gukurikirana icyangombwa cy’umuryango nk’uwuhagarariye, avuga ko yari amaze igihe kirekire kigera ku myaka 3 kubera impamvu zitandukanye.

Ati “Ndabona ngiye kukibona kandi iyi gahunda yaziye igihe kuko hari abaturage benshi bahuye n’ibibazo bitandukanye kandi ntibamenye uko babikurikirana barashimira akarere ka Gasabo, by’umwihariko Leta y’u Rwanda yibuka abaturage bayo ikabazirikana.”

Kuva ibarura ry’ubutaka ryatangira muri 2009, mu Rwanda hose hamaze gutangwa ibyangombwa by’ubutaka hafi miliyoni 12. Ariko ikibazo gikunze kugaragara ni abantu bagura ubutaka cyangwa ibibanza ntibakurikirane ngo babwiyandikisheho.

NKUNDIYE ERIC BERTRAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE