2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubwikorezi mu ndege bwatanze umusaruro wa 3% - Dr Ngirente

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-14 08:39:18

 
Share on:
 
Yasuwe:152
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ashingiye kuri raporo ya 2017, ya ‘Air transport action group’, asanga urwego rw’ubwikorezi bw’indege ku isi rwaratanze imirimo ibarirwa kuri miliyoni 63, ndetse rukagira uruhare rwa 3% mu musaruro mbumbe w’isi, ari na yo mpamvu u Rwanda rwahisemo gushyira imbaraga mu rwego rw’ubwikorezi mu ndege nk’uburyo bwo guteza imbere no guhindura ubukungu.

JPEG - 299.3 kb
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard (uwa gatandatu imbere uhereye iburyo) n’abandi bayobozi bari mu nama

Dr Ngirente yabivugiye i Kigali kuri uyu wa Mbere, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inteko rusange ya 49 y’Ihuriro ry’ibigo by’indege na sosiyete nini z’indege ku mugabane w’Afurika n’ahandi ku isi, “African Airline Association ,AFRAA’’.

Mu gihe k’iminsi ibiri abari muri iyi nama baraganira ku bibazo byugarije urwo rwego birimo nk’ibihombo, uburyo bwo kwirinda, gukumira no kugabanya ibibazo by’impanuka z’ikirere n’ibindi.

Mu butumwa bwe, Dr Ngirente yasabye abari muri iyo nama kuganira no guhuriza ku cyatuma urwego rw’indege kuri uyu mugabane ruzamuka, cyane ko urwego rwo gutwara abantu mu ndege muri Afurika rukiri inyuma.

Ati “Inama nk’iyi iziye igihe kuko imibare igaragaza ko urwego rw’indege ari imbaraga zikomeye mu guhindura ubukungu bw’ibihugu”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AFRAA, Dr Elijah Chingosho ashingiye ku kegeranyo cy’Urugaga mpuzamahanga rwa kompanyi z’indege “IATA” yibukije ko ku rwego rw’isi, urwego rw’ubwikorezi mu ndege rwungutse miliyari 34,8 z’amadolali.

Afurika binyuranye n’uko urwego rurimo kwitwara ku isi, kuko IATA ivuga ko urwego rw’indege muri Afurika rwahombye miliyoni 700 z’amadolari y’Amerika mu 2015, runahomba miliyoni 100 muri 2016. Ku buryo no muri uyu mwaka byitezweho ko ruzagira ikindi gihombo.’’

Chingosho uyobora AFRAA asanga ari na yo mpamvu inama rusange y’uyu mwaka yahariwe kwiga ku kuvugurura imikorere na gahunda kugira ngo Kompanyi z’indege z’Afurika na zo zitangire kunguka.

Yibutsa buri wese kugira uruhare mu gushaka ko kompanyi z’indege zo muri Afurika na zo zunguka, kugira ngo abantu bashobore kuguma mu bucuruzi.

Ati “Nta mpamvu dukomeza guhomba kandi ibindi bice by’isi byunguka, nta kuntu urwego rw’indege muri Afurika rwakongera gukomera, turebe uburyo twakwikura mu bibazo bimaze igihe.”

Mu bindi bibazo yagarutseho harimo kuba ibihugu by’Afurika bitagendera ku muvuduko umwe mu gushyira mu bikorwa imyanzuro biba byiyemeje.

Yibanze ku mwanzuro wo gufungura ikirere cy’Afurika wemejwe n’abakuru b’ibihugu muri 2015 ariko ubu ibihugu bimaze gufungura ibirere byabyo bikaba ari 23 gusa, ndetse na gahunda yo gutangira impapuro z’inzira “VISA” ku kibuga ibihugu biri kugendamo gake nyamara byose bigamije gufungura isoko ry’Afurika no gufungurira urujya n’uruza rw’Abanyafurika.

Akomeza agira ati “Nku’bu biramutse bigenze neza, ni bwo abagenzi bazitabira cyane Kompanyi nyafurika mu gihe ibipimo by’umutekano (safety standards) bya Kompanyi nyafurika bizaba biri ku rwego rw’ibipimo mpuzamahanga, byaba byiza ibipimo by’umutekano muri Afurika bigenda bizamuka mu myaka ishize ku bufatanye bwacu twese, mu mwaka ushize wa 2016 nta mpanuka ikomeye y’indege yabayeho kuri uyu mugabane w’Afurika”.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE