2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubufatanye bw’Afurika bwakemura ibibazo-Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-14 07:54:15

 
Share on:
 
Yasuwe:86
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika bwagombye kuza imbere kuko buri igihugu gifite icyo cyakora mu gukemura ikibazo.
Umukuru w’Igihugu yabivugiye i Dakar mu gihugu cya Senegal ejo hashize tariki 13 Ugushyingo 2017 mu nama mpuzamahanga yiga ku mutekano n’amahoro by’Afurika.

JPEG - 212.8 kb
Perezida Paul Kagame, uwa kabiri uturutse iburyo, ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga ku mahoro n’umutekano muri Afurika

Mu butumwa bwe, muri iyo nama, Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu gufatanyiriza hamwe, kugira ngo igishobora gutera ikibazo igihugu kimwe ntikibe cyagitera ikindi.

JPEG - 171.9 kb
Perezida Paul Kagame ubwo yari muri Senegal, yasabye ibihugu by’Afurika kugira umuco w’ubufatanye mu kwikemurira ibibazo

Ati “Ku ikubitiro nta bwo ibibazo bizakemurwa gusa n’ingufu za gisirikare, ahubwo gufatanya nk’ibihugu ni byo byagombye kuza mbere, kuko buri gihugu gifite icyo cyakora mu gukemura ikibazo, nubwo hari byinshi byatera ikibazo, ariko na none hari byinshi mu bisubizo.

Ikindi ni ingenzi kurwanya ibibazo by’iterabwoba, aho kwibanda ku bitandukanya abantu.”

Perezida Kagame yavuze ko umutekano w’ibihugu ugomba gushingira ku musingi w’ubwizerane, asanga ibyo bizajyana n’iterambere n’ubukire bizagera ku baturage bose nta n’umwe usigaye.

Ku birebana no kuvugurura Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, AU, Perezida Kagame yasabye gushyira ingufu ku bumwe bw’Afurika, gushyira hamwe no gufatanya gukemura ibibazo.

Ati “Umuco w’ubufatanye ugomba kurenga ibihugu, ntiduhe icyuho abandi kugira ngo batumenyere ibibazo bitureba kugira ngo babikemure, ahubwo ni twe bireba nta wundi kandi tukinenga ubwacu, ikibazo uko cyaba kimeze kose twakikemurira ubwacu dufatanyije.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi b’Afurika kugira uruhare rufatika mu kwimenyera ibibazo bibareba ubwabo, n’uburyo bwo kwishakamo ubushobozi mu rwego rw’imari, kuko imikoranire ari rwo rufunguzo.

Yakomeje agira ati “Twebwe ubwacu tugomba kwimenya, aho kurambiriza ku baterankunga, ahubwo ibyabo biza ari ibyunganira ibihari, iyo abantu bafatanyirije hamwe, barakora bakagira ijwi rimwe kandi bigashoboka.”

Iyi nama Umukuru w’Igihugu yitabiriye ni iya kane y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku mahoro n’umutekano, ifite insanganyamatsiko igira iti “Ibibangamiye umutekano muri Afurika hagamijwe gushaka umuti mu buryo buhuriweho”.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE