2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gicumbi: Imihigo ya 2017/2018 izasiga impinduka zifatika

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-13 13:45:22

 
Share on:
 
Yasuwe:94
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burashimira abafatanyabikorwa n’abaturage bagize uruhare mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 bagasabwa gukomeza ubufatanye mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2017/2018.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal, yatangarije Imvaho Nshya ko imihigo igomba kweswa muri uyu mwaka izasiga impinduka zifatika zizaba zigaragara mu bukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza n’ubutabera.

Akarere ka Gicumbi gatuwe n’Abaturage 427,311 ku buso bwa km2 829. Mu mwaka wa 2016/2017 kaje ku mwanya wa 10 mu kwesa imihigo n’amanota 79, 19% mu gihe mu wabanje kari ku mwanya wa 2 n’amanota 82, 3%.

JPEG - 338.3 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Bwana Mudaheranwa Juvenal

Bwana Mudaheranwa ahamya ko nubwo Akarere kasubiyeho inyuma ananota 3, 11 % hari byinshi byagezweho bitanga icyizere ko uyu mwaka uzasiga impinduka nyinshi zizahera ku bitararangiye mu mwaka ushize bigomba kuzuzwa n’ibishya bizubakwa.

Yagize ati “Impinduka umwaka washize wasize zirahari zifatika. Imihigo ni imihigo, ariko si ukuvuga ko abatagize 100% badafite ikintu kigaragara bakoze.”

Mu guharanira ko kakarere gakomeza gutera imbere, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buri mwaka butegura igenamigambi rishingiye ku guhindura isura y’akarere n’imibereho y’abaturage ikaba myiza, ndetse no gutanga serivisi zinoze zikoresha ikoranabuhanga ririnda rubanda gusiragira.

JPEG - 432.8 kb
Ibitaro bya Byumba birimo kuvugururwa

Zimwe mu mbogamizi zibabuza kugera ku ntego 100%, ni ba rwiyemezamirimo batubahiriza amasezerano bagiranye n’Akarere, ibibazo bikomoka ku ihindagurika ry’ibihe, gushirirwa n’amafaranga mu buryo butunguranye, no kuba abaturage bose badashyira mu bikorwa uruhare rwabo mu kwesa imihigo.

Ubukungu bw’Akarere bwiyongera buri mwaka

Bwana Mudaheranwa Juvenal ashimangira ko imbaraga zishyirwa mu guharanira kwesa imihigo zitanga ishusho y’inyota ihari yo kubona Akarere ka Gicumbi kaba icyitegererezo mu nzego zose.

Yashimangiye ko mu mwaka ushize ubukungu bw’Akarere bwazamutse ku buryo bufatika kuko hari umusaruro wiyongereye mu buhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’inganda.

Ati “Nko mu bukungu, imihigo minini dufite ni iyo kongera umusaruro ku bihingwa biba byaratoranyijwe n’akarere byafasha abaturage mu kwihaza mu biribwa ndetse bakabona n’amafaranga.”

JPEG - 517.2 kb
Ibiro by’Akarere ka Gicumbi

Ibihingwa mu karere ka Gicumbi cyane ni ibigori, ibishyimbo, ibirayi n’ingano. Uyu mwaka hari intego yo kugera kuri toni 5, 2 z’ibigori ku mwaka bikajya bigerwaho hakoreshejwe inyongeramusaruro no gutera imiti.

Mu kubungabunga ibidukikije no guharanira kongera umusaruro hamaze gukorwa amaterasi y’indinganire ku buso bungana na hegitari 7, 750.49, haterwa amashyamba ku buso bungana na hegitari 17, 575.8 na hegitari 6, 076.1 zihingwaho ibiti bivangwa n’imyaka.

Bwana Mudaheranwa akomzeza avuga ko ubutaka buhingwa bwahujwe hagamijwe kongera umusaruro.

Mu bworozi ingo zigera ku 62, 452 (zingana na 76.7%) zoroye inka 72,650. Muri aba borozi 96% bororera mu biraro, 4% bakororera mu nzuri inka zikitabwaho ziterwa intanga zikororoka kijyambere kandi zigatanga umusaururo ufatika.

Akarere ka Gicumbi gakomeje kwagura ubucuruzi n’ishoramari ku buryo kamaze kugira amasoko ya kijyambere icyenda, ibagiro rigezweho rya Gicumbi, ibigo by’imari birimo Imirenge SACCO 21 na Banki esheshatu, sosiyete z’ubwishingizi enye, ibigo byakira bikanacumbikira bashyitsi birindwi na Hoteli Urumuri.

Mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, mu Karere ka Gicumbi hahingwa icyayi cyinshi n’ikawa, mu kongerera umusaruro agaciro hakaba hari inganda ebyiri nini zirimo urw’icyayi rwo ku Mulindi w’Intwari, n’urukora ifu y’ingano rwa PEMBE/Byumba).

Umuhigo wa gahunda ya Girinka mu myaka 5 wararengejwe

Bwana Mudaherwanwa Juvenal ahamya ko ingufu zashyizwe muri gahunda ya Girinka buri mwaka zatumye Akarere karasa ku ntego bari bihaye kuzageraho mu mwaka wa 2020 rugikubita.

Ati “Umuhigo Akarere kihaye umwaka ushize, n’uwo kugera muri 2020, twarawurengeje. Twari twihaye inka 14, 000 ariko uyu munsi tumaze gutanga 22,582.”

JPEG - 694.1 kb
Umubare munini w’aborozi bo mu karere ka Gicumbi borora kijyambere

Bwana Mudaheranwa akomzeza avuga ko abaturage bakeneye uruganda rutunganya umukamo rwiyongera ku rwa ‘Blessed Diary’ ruherereye hafi no ku mupaka wa Gatuna rwongerera agaciro ibikomoka ku mata akavamo yahurute (Yoghurt), foromaje (Cheese), ikivuguto n’inshyushyu bisukuye n’ibindi.

Ati “Tugeze ku rwego dukeneye uruganda rufasha mu gutunganya umukamo w’amata rukawukuramo ibicuruzwa abantu bashyira ku isoko bigatanga amafaranga menshi.”

Mu karere ka Gicumbi habarizwa amakusanyirizo 13 agemurwamo litiro zirenga 65,300 buri munsi. Ubuyobozi bw’Akarere buhamya ko muri uyu mwaka burimo gukora ibishoboka byose ngo haboneke uruganda rwunganira uruhasanzwe rw’Umushoramari Ngirente Milton.

Ingo zihabwa amashanyarazi ziyongera buri mwaka

Imibare itangwa na Bwana Habiyakare Apollinaire ushinzwe ibarurishamibare mu karere ka Gicumbi, yerekana ko imirenge 19 muri 21 yamaze gukwizwamo amashanyarazi agera ku ngo 21,052 zingana na 23.6% zigize akarere.

Muri aka karere kandi hubatswe Urugomero rwa Rushaki ruri mu byatumye ingano y’amashanyarazi yiyongera.

JPEG - 465.1 kb
Buri mwaka hubakwa ibilometero bishya by’imihanda ya kaburimbo n’iy’igitaka

Bwana Mudaheranwa akomeza agira ati “Buri mwaka tugenda twongera umubare w’ingo zihabwa amashanyarazi. Nk’uyu mwaka twiyemeje kongeraho ingo 4991.”

Uretse amashanyarazi, n’amazi meza amaze kwegerezwa abaturage ku kigero cya 79, 2% nyuma yo gukora imiyoboro mishya y’amazi 21. Mu mwaka ushize hubatswe umuyoboro Rwungo-Manyagiro, na ho muri uyu mwaka harateganywa kubakwa 60% by’umuyoboro munini ugomba kugeza amazi meza ku baturage b’imirenge itatu, ukaba uzava aho bita Murama, ukanyura Rwamiko.

Imihanda irabungabungwa indi ikubakwa kijyambere

Bwana Mudaheranwa komeza avuga ko muri uyu mwaka bateganya kurangiza imihanda yatangiye gukorwa umwaka ushize, hakaba hari n’izashyirwaho amatara yo ku muhanda nk’uwa pavés uzava i Kageyo ukagera Rukomo.

JPEG - 465.1 kb
Buri mwaka hubakwa ibilometero bishya by’imihanda ya kaburimbo n’iy’igitaka

Akarere ka Gicumbi gafite inshingano zo kubungabunga imihanda isaga ibilometero 166, n’imihanda 12 y’igitaka yamaze kubakwa ku burebure bwa kirometero 211.8 mu bice bitandukanye.

Hari imihanda iteganyirizwa kubakwa ikarangira nk’uva Kageyo ugaca mu Mudugudu ugahinguka mu Rukomo n’uw’igitaka wa Kageyo-Mwange-Rusumo w’ibilometero 10 ugomba gutsindagirwa neza ukarangira muri uyu mwaka.

Umudugudu w’icyitgererezo wa Ruzizi wahinduye isura y’Akarere

Umudugudu wa Ruzizi wubatswe mu kagari ka Tanda, Umurenge wa Giti ku buso bwa hegitari 6.9 ukaba ugizwe n’inzu umunani zikubiyemo enye buri imwe.

Uyu mudugudu watujwemo imiryango 32 watashwe ku wa 24 Ukwakira 2017, ukaba waruzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 503.

Bwana Mudaheranwa ashimangira ko uyu mudugudu wubatswe muri gahunda ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yogutuza heza abatishoboye bakagezwano n’ibikorwa remezo mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Ni inzu benshi mu bakorera n’imishahara batapfa kwigondera. Ni icyiciro cya mbere ariko ibindi byiciro bikurikiraho tugomba kuhageza amazi kuko ayari ahasanzwe ni makeya, tukubaka isoko riciriritse n’agakiriro, n’ishuri rihari rikubakwa neza rikaba iry’icyitegererezo.”

Gutuza abaturage mu midugudu na byo bigeze ku kigereranyo cya 80%. Umudugudu w’Icyitegererezo wa Ruzizi uje usanga uwa Kabeza uherereye mu murenge wa Rubaya.

JPEG - 524.5 kb
Imiryango 32 yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Ruzizi

Uretse abatujwe mu midugudu, indi miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye yubakiwe inzu zo guturamo, abaturage bubakirwa ibigo nderabuzima n’amashuri hagamijwe ko babona serivisi z’ubuvuzi n’uburezi zibegereye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burahamya ko hamaze gukorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Gicumbi n’ibishushanyo byihariye mu mirenge.

Mu kuvugurura Umujyi wa Gicumbi, hamaze gukorwa imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 4, na kilometero 4. 8 z’imihanda y’amabuye, hubakwa na Gare igezweho ya Gicumbi.

Inzu zishaje zigenda zivugururwa ari na ko hazamurwa amagorofa mashya, ndetse muri uyu mwaka hazubakwa ikimoteri cyakira imyanda yoroshye iva mu mujyi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burasaba abaturage kugira uruhare rugaragara mu gushyira mu bikorwa imihigo cyane ko hari ibareba nko kwishyura mituweli, gukemura ibibazo by’abana bagaragaraho imirire mibi, kubyarira kwa muganga, kwicungira umutekano n’iyindi.

Barasabwa kandi no kubungabunga ibimaze kugerwaho kugira ngo bikomeze kubagirira akamaro. Abafatanyabikorwa b’Akarere na bo barasabwa gushyira mu igenamigambi ryabo ibikorwa bijyanye n’imihigo y’Akarere mu gusenyera umugozi umwe.

JPEG - 608 kb
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana Gatabazi Jamv (hagati) mu muhango wo gutaha Umudugudu w’Icyitegererezo wa Ruzizi
JPEG - 432.8 kb
Ibitaro bya Byumba birimo kuvugururwa
JPEG - 517.2 kb
Ibiro by’Akarere ka Gicumbi
JPEG - 404.2 kb
Abagezwaho amazi n’amashanyarazi biyongera buri mwaka

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE