2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Safi yaba azasimbuzwa muri Urban Boys

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-13 09:53:57

 
Share on:
 
Yasuwe:89
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubwo Nshyimiyimana Muhammed uzwi nka Nizzo na Manzi James uzwi nka Humble G bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Humble G yavuze ko we na mugenzi we basigaranye bazareba niba ari ngombwa ko Safi asimbuzwa cyangwa atari ngombwa niba atari ngombwa.

JPEG - 218.6 kb
Nizzo na Humble G ubwo baganiraga n’itangazamakuru

Umuhanzi Humble G abisobanura yashimangiye ko kuba Safi yarasezeye mu itsinda bitavuga ko Urban Boys ihagaritse gukora abigereranya nko kuba umukozi yasezera mu kigo runaka bitavuga ikigo gihagarara gukora.

Yagize ati “Safi namufata nk’umukozi wacu cyangwa umukozi w’ikigo wakoraga neza wafashe umwanzuro wo gusezera. Nitubona ko mu mwanya we hakenewemo umusimbura cyangwa twakomeza turi babiri tuzabireba kuko turi abantu b’abagabo turumva kandi turatekereza”.

JPEG - 218 kb
Niyibikora Safi wasezeye muri Urban Boys

Kuba bazakomeza ari babiri na byo Humble G yavuze ko bazicara bakabiganiraho. Aho Urban Boys yiyeyemeje kuzagera kuva yatangira, Humble G yavuze ko biyemeje kuzahagera babikesha gukomeza gukora cyane.

Uzwi nka 2 Pac wafashije iri tsinda ubwo ryari rikiba mu karere ka Huye yavuze ko ugushondana hagati ya Safi na Nizzo kwatumye Safi asezera kwahozeho na mbere ngo ariko yumva atari ibintu byari bikwiye kubatandukanya.

Nyuma y’uko Safi yasezeye mu itsinda rya Urban Boys biravugwa ko yaba arimo kubarizwa muri Label yitwa The Mane y’uzwi nka BadRama ibarizwa umuhanzikazi Marina. Uyu muhanzi kandi arimo kwitegura gusohora indirimbo nshya yitwa “Got it” ari kumwe na Meddy.

Mu mpera z’icyumweru cyatambutse ni bwo Nizzo na Humble G baganiriye n’itangazamakuru.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE