2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abakinnyi 5 bazavamo uwitwaye neza muri Afurika baramenyekanye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-13 09:08:41

 
Share on:
 
Yasuwe:125
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abakinnyi 5 bazatorwamo umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2017 “BBC African Footballer of the Year 2017” bamaze gushyirwa ahagararaga.

JPEG - 54 kb
Sadio Mane ushobora kuba umukinnyi w’umwaka muri Afurika

Aba bakinnyi ni Pierre-Emerick Aubameyang ukinira ikipe ya Borussia Dortmund mu Budage akaba akomoka muri Gabon, Naby Keita ukinira ikipe ya RB Leipzig mu Budage akaba akomoka muri Guinea. Hari Sadio Mane ukinira Liverpool akaba akomoka muri Senegal, Victor Moses ukomoka muri Nigeria akaba akinira Chelsea yo mu Bwongereza na Mohamed Salah ukinira Liverpool akaba akomoka mu Misiri.

Abakinnyi bigaragara ko bitwaye neza harimo Sadio Mane ukinira Liverpool wafashije cyane ikipe y’igihugu ya Senegal kubona itike y’igikombe cy’isi 2018 yaherukagamo muri 2002. Undi witwaye neza unahabwa amahirwe ni Mohamed Salah na we wahesheje Misiri itike y’igikombe cy’isi cya 2018.

Muri aba bakinnyi 5 batangajwe, tariki 11 Ukuboza 2017 ni bwo azatangazwa.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE