2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Tour du Rwanda 2017: Nsengimana yatangiye neza yegukana umwanya wa mbere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-13 07:39:08

 
Share on:
 
Yasuwe:108
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Prologue (3.3 km)
1. Nsengimana Jean Bosco 03’46’’
2. Ndayisenga Valens 03’48’’
3. De Bod Stefan 03’52’’
4. Areruya Joseph 03’54’’
5. Kangangi Suleiman 03’55’’
Imyanya abanyarwanda bariho
7. Byukusenge Patrick
8. Mugisha Samuel
10. Uwizeye Jean Claude
20.Munyaneza Didier
23. Ukiniwabo Rene Jean Paul
39. Hategeka Gasore
43. Hakiruwizeye Samuel
46. Uwizeyimana Bonaventure
55. Ruberwa Jean
57. Nduwayo Eric
60. Uwingeneya Jimmy
62. Tuyishimire Ephrem
67. Mfitumukiza Jean Claude
69. Nizeyimana Alex
70. Rugamba Janvier

Uyu munsi
Kigali-Huye (120,3 km)
Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015 yatangiye neza yegukana agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2017 ndetse anafata umwanya wa mbere muri rusange.

JPEG - 432.7 kb
Nsengimana Jean Bosco nyuma yo kwambikwa umwambaro w’umuhondo ugaragaza uyoboye isiganwa

Ejo hashize tariki 12 Ugushyingo 2017 ni bwo Tour du Rwanda 2017 yatangiye hakinwa agace k’ibilomtero 3,3 aho umukinnyi asiganwa ku giti cye hakabarwa ibihe yakoresheje. Nsengimana Jean Bosco, umwe bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2017 yatangiye neza akoresha iminota 3 n’amasegonda 46.

Ku mwanya wa kabiri haje Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2016 aho yakoresheje iminota 3 n’amasegonda 48. Ku mwanya wa 3 haje De Bon Stefan ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba akinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka wahabwaga amahirwe yo kwegukana aka gace aho yakoresheje iminota 3 n’amasengo 54 naho ku mwanya wa 4 haza Areruya Joseph na we Dimension Data for Qhubeka akaba ari umunyarwanda, aho yakoresheje iminota 3 n’amasegonda 54.

Nyuma yo kwegukana aka gace akanayobora isiganwa muri rusange, Nsengimana Jean Bosco w’imyaka 24 y’amavuko yatangaje ko intego ari ugukomeza kwitwara neza akisubiza Tour du Rwanda yegukanye muri 2015. Yakomeje avuga ko kwitwara neza babikesha imyiteguro myiza kandi biteguye kongera gutwara iri siganwa.

Intera ya mbere irakinwa uyu munsi
Uyu munsi tariki 13 Ugushyingo 2017 ni bwo hakinwa intera ya mbere ya Tour du Rwanda aho abasiganwa bahaguruka mu mujyi i Kigali berekeza i Huye ahareshya n’ibilometero 120,3. Nsengimana Jean Bosco akaba atangaza ko agomba gukomeza gufatanya na bagenzi be ku buryo bagomba kugumana umwanya wa mbere. Ati «Turaza gukora cyane dufatanyije kandi binashobotse nayitwara».

Tour du Rwanda 2017 yatangiwe n’abakinnyi 73 baturutse mu makipe 15 arimo ikipe y’u Rwanda, Mauritius, Ethiopia, Eritrea, Algéria, ikipe ya Benediction Club, Les Amis Sportifs (Rwanda), Dimension Data For Qhubeka (Afurika y’Epfo), Tirol Cycling Team (Autriche), Team Illuminate (USA), Bike Aid (Ubudage), Dukla Banska Bystrica (Slovakia), Team Lowestrates. Ca (Canada), Haute-Savoie-Auvergne Rhône-Alpes (France) na Team Kenya Riders Safaricom (Kenya).

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE