2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Huye:Minisitiri Nyirasafari yakanguriye ababyeyi kujyana abana mu marerero

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-11 12:03:44

 
Share on:
 
Yasuwe:53
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance, arasaba ababyeyi kwitabira gushyira abana mu marerero, kuko bifasha abana gukangura ubwonko bwabo hakiri kare.

JPEG - 200.6 kb
Minisitiri Nyirasafari Esperance aganira n’abaturage (Foto Umutoni B)

Uyu muyobozi avuga kandi ko muri ayo marerero ari naho hagiye kujya hanyuzwa inkunga yo kurwanya imirire mibi Leta igenera abana, ari nayo mpamvu nta mubyeyi ukwiye kuvutsa umwana we amahirwe yo kujya mu irerero.

Ibi Minisitiri Nyirasafari yabigarutseho ubwo yasuraga amwe mu marerero y’abana aherereye mu karere ka Huye. Irerero Teta Kibondo, riherereye mu kagari ka Nyakagezi mu murenge wa Huye, ni rimwe mu yasuwe.

Mutungirehe Tharcissia, umurezi muri iri rerero, avuga ko abana bahigira ari abaturuka mu miryango ikennye, harimo n’abafite imirire mibi badafite ubushobozi bwo kujya mu mashuri y’inshuke asanzwe.

Yagize ati "Abana twigisha hano muri iri rerero baba bari hagati y’imyaka itatu n’imyaka itandatu, ni abo ababyeyi babo baba babuze ubushobozi bwo kujyana mu yandi mashuri y’inshuke kubera ubukene, usanga rero bamwe muri bo baza banafite ibibazo by’imirire mibi tukabafasha tukabitaho, tukanafasha abayeyi babo mu kubigisha kubategurira indyo yuzuye.”

Maniraho Donatienne, umwe mu babyeyi bafite abana muri iri rerero, yemeza ko rimufasha gutuma umwana we yiga nubwo nta bushobozi buhambaye afite, ariko agerageza kugira icyo atanga nk’umubyeyi.

Yagize ati "Iri rerero ryatugiriye akamaro nkatwe tutari dufite ubushobozi bwo kujyana abana mu yandi mashuri y’inshuke adusaba amafaranga tutabasha kubona, hano dusabwa gutanga amafaranga ijana gusa mu cyumweru cyangwa se ubashije kubona ifu y’igikoma akayitanga cyangwa amata, urumva rero ko usanga dufatikanya twese nk’ababyeyi kandi bitatugoye, ibi rero turabyishimira kuko byaradufashije cyane.”

Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga mu kwezi kwahariwe umuryango, Minisitiri Nyirasafari Esperance yahamagariye inzego zose, ababyeyi, abajyanama b’ubuzima n’abarezi gukomeza gufatanyiriza hamwe kugira ngo aba bana bagire ubuzima bwiza.

Yakomeje agira ati "Ababyeyi icyo mukwiye gushyiramo imbaraga ni ukujyana abana mu marerero kuko bifasha abana gukangura ubwonko bwabo hakiri kare, aha ni naho kandi hagiye kujya hanyuzwa inkunga yo kurwanya imirire mibi cyangwa se imbonezamikurire Leta igenera abana.

Abajyanama b’ubuzima bagire umuco wo kujya banyura muri aya marerero kugira ngo barebe abana bahari bitabweho mu bijyanye n’imirire myiza n’imikurire yabo tubishyiremo imbaraga rero.”

Gahunda y’amarerero yatangijwe n’ababyeyi kugira ngo ifashe abana bo mu miryango ikennye kugira amahirwe yo kwiga. Kugeza ubu mu mirenge umunani yo mu karere ka Huye ni ho usanga byibura irerero rimwe, aho muri rusange yose abarizwamo abana bagera ku bihumbi bibiri.

UMUTONI BEATHA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE