2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rukundo w’imyaka 8 yahembwe na WASAC kubera gukora amazi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-11 11:47:58

 
Share on:
 
Yasuwe:105
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Rukundo Yasiri w’imyaka 8 wo mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro yahawe igihembo n’Ikigo k’Igihugu k’isuku n’Isukura, WASAC, cy’amafaranga angana na Miliyoni imwe nk’ishimwe ry’uko yagaragaje kwita ku bikorwaremezo by’amazi ubwo yabonwaga n’abahisi n’abagenzi ari kunga umuyoboro w’amazi wa WASAC wari waturitse.

JPEG - 397.3 kb
Rukundo Yasiri ( wambaye umwenda w’ishuri) niwe wahembwe na WASAC, iruhande hari umuyobozi mukuru wa WASAC, Muzora Aime (Foto Ntawitonda Cl.)

Uyu mwana w’imfura mu muryango w’abana 3 yiga ku ishuri ribanza rya Rugarama riherereye mu Murenge wa Nyamirambo yashyikirijwe sheki ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ejo hashize taliki ya 10 Ugushyingo 2017 n’ubuyobozi bwa WASAC ashagawe n’ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo kuri icyo kigo.

Nk’uko bisobanurwa na Muzora Aimé, Umuyobozi mukuru wa WASAC ari na we washyikirije ababyeyi be iki gihembo, ngo ni mu rwego rw’ubukanguramba mu baturage bwo kubungabunga imiyoboro y’amazi kugira ngo atangirika.

Yagize ati “ Uyu mwana yakoze igikorwa k’indashyikirwa abantu benshi batabasha gutekereza no gukora, yasanze umuyoboro w’amazi waturitse ubwo yari ajyanye mushiki we ku ishuri, afata umugozi w’umwenda yari abonye aho hafi atangira kuwuzirika, maze umuntu wahitaga aramubona, aramufotora amubaza ibyo arimo gukora, amubwira ko arimo gufunga aya mazi ngo adakomeza kumeneka.”

Muzora avuga ko iyo foto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, maze ubuyobozi bwa WASAC buza gusanga iki ari igikorwa kiza kitagomba kwirengagizwa, none yamugeneye igihembo k’ishimwe kigizwe n’igare ry’abana ndetse na sheki ya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa WASAC yaboneyeho umwanya wo gusaba n’abandi bose, baba abana cyangwa abakuru, kurushaho kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi, kuko n’ubusanzwe ari make, ariko yakwangizwa akarushaho kutagera ku bo yagombaga kugeraho.

Ati “Uyu mwana abere urugero abandi ndetse n’abakuru, twese dufatanyirize hamwe kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi, kutanyura aho yangirika ngo twicecekere, ahubwo twihutire gutabaza WASAC ngo ize ihagarike iyangirika ryayo.”

Rukundo Yasiri, imbere y’imbaga y’abanyeshuri yari imushagaye, ababyeyi n’abakozi ba WASAC, yishimiye kwakira igare yagenewe n’ubuyobozi bw’iki kigo, anishimira ko ababyeyi be bashyikirijwe sheki y’amafaranga azamufasha gukomeza kwiga neza no kubona ibyo akeneye ngo abashe kwiga neza.

N’ijwi rirenga kandi ryuzuye ibyishimo ati “Nshimiye WASAC kuko yazirikanye igikorwa nakoze ubwo nasangaga amazi arimo kumeneka, nshimiye ababyeyi bange ndetse n’abarezi bahora bangira inama banantoza imico myiza yo kubaha ibikorwaremezo.”

Rukundo Mukusini ni se wa Rukundo Yasiri, yagaragaje ibyishimo atewe n’uko umwana we yabonye amazi ameneka agashakisha uburyo yayakora ngo adakomeza kwangirika n’ubwo mu by’ukuri atari abifitiye ubumenyi n’ubushobozi.
Ati “Nishimiye uyu munsi wa none kuko ntewe ishema n’umwana nibyariye wagaragaje ko atanyura ku mazi yangirika ngo yihitire ahubwo agakoresha imbaraga ze nke mu kuyahagarika.”

Avuga ko ubusanzwe umwana we afite impano y’ubukorikori, akaba umuhanga mu ishuri kuko abona umwanya wa 3 cyangwa uwa 4, akabona amanota asaga 80%.
Ati “Ubusanzwe uyu mwana wange asanzwe ari umunyabukorikori mu byo akora, ni umuhanga mu ishuri ariko sinari nzi ko yatekereza gukora umuyoboro w’amazi waturitse ngo ahagarike iyangirika ryayo.”

Nyiramariza Suzana ni umubyeyi wari waje kwihera ijisho ibi birori byo gushyikiriza ishimwe Rukundo, yavuze ko atangajwe n’ubutwari bw’uyu mwana kandi ko bimuhaye isomo n’urugero rwo kutazongera kunyura aho amazi yangirika ngo yihitire.

Ati “Uyu mwana arantangaje kandi ni intwari rwose, jye sinatekereza kugira icyo nkora nka we, ahubwo bakwihutira kuyavoma no guhuruza abandi baturage kugira ngo tuyavome vuba na vuba batarayafunga, dore ko n’ubusanzwe nta n’amazi tugira muri uyu murenge wa Nyamirambo.”

Uyu mubyeyi yavuze ko agiye gufata urugero kuri uyu mwana, kandi ko ashishikariza n’abandi baturage kwita ku bikorwaremezo by’amazi, kuko ngo iyo byangiritse abaturage ari bo babihomberamo.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE