2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Miliyari 1.6 y’amadolari azinjizwa n’ubucukuzi mu 2024-Amb. Gatete

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-11 11:44:50

 
Share on:
 
Yasuwe:45
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb Gatete Claver, yabwiye abadepite mu nteko ishinga amategeko ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari zimwe mu nzego zitezweho uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu aho mu 2024 buzaba bwinjiza miliyari 1.6 z’Amadolari y’Amerika.

JPEG - 296.2 kb
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb Gatete Claver uwa kabiri uvuye ibumoso, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko

Amb. Gatete yabivugye mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, mu rwego rwo kubagaragariza uko igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari cyagenze.

Yavuze ko intego igihugu gifite ari uko mu 2020 u Rwanda ruzaba rwinjiza miliyoni 800 azaba avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Ku nyigo yakozwe ku mabuye y’agaciro byagaragaye ko u Rwanda ruyafite ku bwinshi, ubu ikirimo gukorwa kikaba ari ukunoza ubucukuzi kuko ruzi ko umutungo uhari, yaba Coltan na Wolfram...’’

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, yasobanuriye abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ko kugeza ubu u Rwanda rumaze kugira ubukungu bwinshi bushingiye ku musaruro w’amabuye y’agaciro, ku buryo mu gihe kiri imbere mu Rwanda hashobora gutangizwa uruganda rutunganya zahabu, mu gihe yajyaga itunganyirizwa mu mahanga.

Ati “Turateganye no kugera ku yandi mabuye y’agaciro nka zahabu, ubu hagiye kujyaho uruganda mu karere k’inganda ku buryo mu kwezi kwa gatatu ruzaba rurangiye kubakwa.

Kwitunganyiriza zahabu bigiye gukorwa vuba, dufite na shene abantu bambara zajyaga zikorerwa ahandi, nimujya hano hanze muzahasanga abantu bava za Sri Lanka barimo babikorera aha ng’aha, babicongera mu Rwanda nyuma tukabijyana ahandi, intambwe nziza igiye kugerwaho ni uko u Rwanda rutangira kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro yose yongerewe agaciro”.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE