2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Roberto yisunze Vanessa Mdee

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-10 08:50:19

 
Share on:
 
Yasuwe:65
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuhanzi Roberto ukomoka muri Zambia wakunzwe cyane ku ndirimbo yitwa “Amarula” yisunze Vanessa Mdee wo muri Tanzaniya bakorana indirimbo yitwa “Vitamin u”.

JPEG - 196.5 kb
Umuhanzi Roberto wo muri Zambia

Uyu muhanzikazi Roberto yisunze ni umuhanzikazi umaze gukomera mu muziki mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse no muri Afurika muri rusange ku buryo bishobora gutuma Roberto yongera gukundwa nka mbere.

JPEG - 204.2 kb
Vanessa Mdee wakoranye indirimbo na Roberto

Roberto ubusanzwe yitwa Robert Banda akaba yaratangiye ubuhanzi mu 1996. Uretse kuba ari umuhanzi ni umunyamakuru kuri Radio ya QFM muri Zambia akaba ari n’umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Bradahood “Brotherhood”
Izindi ndirimbo asanzwe azwiho ni iyitwa “Into you”, “One in a million” n’izindi.

Naho Vanessa Mdee we azwi ku ndirimbo yitwa “Cash Madam”, “Just like that”, “Nobody but me”, “Never ever” n’izindi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE