2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Byinshi kuri Kanyomozi uzataramira i Kigali

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-10 08:43:35

 
Share on:
 
Yasuwe:137
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Juliana Kanyomozi ni umuhanzikazi wo muri Uganda uzataramira i Kigali ku ya 1 Ukuboza 2017 mu gitaramo cyo kumurika Alubumu ya mbere “Imbaraga” ya Charly ubusanzwe witwa Rulinda Charlotte na Muhoza Fatuma uzwi nka Nina.

JPEG - 253.9 kb
Charly na Nina bazamurika Alubumu ya mbere

Kanyomozi wavutse ku ya 27 Ugushyingo 1982 ni umuhanzikazi ufite amateka maremare mu muziki akaba yaratsindiye ibihembo bikomeye mu bihe bitandukanye.

JPEG - 23 kb
Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wo muri Uganda

Bimwe mu bihembo yatwaye harimo icy’umuhanzikazi wahize abandi mu baririmba mu njyana ya Pop, icy’umuhanzikazi uzi gushimisha abantu cyane abataramira, icya PAM Award yatsindiye mu 2008 ( Pearl of Africa Music Awards) gusa yatwaye n’ibindi bihembo.

Se yari umukaraza naho nyina yari umuririmbyikazi wari ufite ijwi rihogoza.
Mu 2014 Kanyomozi yagiranye amasezerano y’imikoranire n’uruganda rukora amavuta yo kwisiga rwitwa Oriflame aba umwe mu bahanzikazi batatu bari bahagarariye uruganda barwamamariza mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Mu 2015 kandi mu itangwa ry’ibihembo bya Diva Awards Afurika yatsindiye igihembo cy’umuhanzikazi umaze igihe kinini akora ibihangano byiza.

Uyu muhanzikazi yari afite umwana w’umuhungu witwaga Keron Raphael Kabugo hari mu 2014 wagiraga uburwayi bwa Asima “Asthma”.

Kanyomozi kandi yigeze kuvugwaho gukundana n’umuteramakofe w’Umugande uba muri Leta zunze ubumwe Z’Amerika witwa Kassim Ouma. Mu 2013 ikinyamakuru cyo muri Uganda cya Big Eye cyamushyize ku rutonde rw’abagore bafite uburanga buhebuje bo muri Uganda.

Indirimbo yamenyekanyeho harimo iyitwa “Right here”, “I’m stil here”, “Nabikoowa”, “Kalibatanya”, “Mpita njia” n’izindi.

Charly na Nina, Kanyomozi azaza gushyigikira abahanzikazi bazwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “ Zahabu”, “Mfata”, “Owooma”, “ Indoro” bakoranye na Big Fizzo, “Agatege” n’izindi.

Ukumurika iyi Alubumu kuzabera mu mujyi wa Kigali. Iki gitaramo kizaririmbamo abandi bahanzi nka Geosteady wo muri Uganda, Dj Pius, Yvan Buravan, Andy Bumuntu n’itsinda rya Neptunes rimenyerewe ku gusubiramo indirimbo z’ibyamamare bitandukanye.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE