2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kirehe:Biyemeje kugumana igikombe k’indashyikirwa mu muganda begukanye umwaka ushize

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-07 08:03:33

 
Share on:
 
Yasuwe:134
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard, arasaba abaturage bo mu mirenge 12 igize aka karere gukomeza kurangwa n’ubufatanye, no kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’umuganda, kugira ngo umwanya wa mbere aka karere kasoje umwaka ushize wa 2016-2017 kariho, katazawutakaza.

JPEG - 357.7 kb
Igikombe bahawe k’indashyikirwa mu bikorwa by’umuganda byakozwe muri 2016- 2017 (Foto Manishimwe N)

Akarere ka Kirehe, kamwe muri 7 tugize Intara y’Uburasirazuba, ni ko kaje ku mwanya wa mbere mu turere 30 tw’u Rwanda, mu gukora igikorwa cyahize ibindi mu muganda.

Ibihembo birimo amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 n’ibihumbi 500, igikombe n’impamyabushobozi y’ishimwe ni byo bihembo byashyikirijwe ubuyobozi bw’aka karere ku muganda usoza ukwezi kwa Kamena 2017, bitewe n’igikorwa abatuye Akagari ka Kiyanzi, Umurenge wa Nyamugali bikoreye binyuze mu muganda, cyo kwiyubakira ivuriro riciriritse ‘Poste de Sante Kiyanzi-Rusumo’.

Agaciro k’umusanzu w’abaturage wagiye kuri iryo vuriro, kangana n’amafaranga y’u Rwanda 82,903,800. Muzungu Gerard, umuyobozi w’aka karere, avuga ko muri rusange mu mwaka ushize wa 2016-2017 abatuye muri aka karere bitabiriye umuganda ku kigero cya 96%, kandi muri rusange bakora ibikorwa bifatika, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 695.

Icyo uyu muyobozi asaba abaturage n’abayobozi bafatanyije kuyobora, ni ugukomeza kwimakaza ihame ry’imiyoborere myiza, bitabira umuganda, kugira ngo igikombe cy’ubudashyikirwa mu muganda aka karere gafite; kazakigumane.

Ati “Nagira ngo nongere nsabe abanya-Kirehe igikombe twari dufite umwaka ushize (2016-2017) cy’umuganda, no muri uyu mwaka ntikizigere kihava, ariko byose bigomba kuva mu bufatanye bwacu.”

Abaturage b’i Kirehe baganiriye n’Imvaho Nshya bahuriza ku kuba biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kwiyubakira igihugu binyuze mu muganda usanzwe uba buri wa 6 wa nyuma w’ukwezi, no mu miganda idasanzwe itegurwa ku mpamvu runaka.

Kagorora Simon utuye mu murenge wa Nyamugali yagize ati “Kuba mu mwaka ushize ari twe twabaye aba mbere mu muganda mu gihugu cyose kubera ivuriro twiyubakiye, byatumye ahubwo twiyongeramo imbaraga.Ubu muri gahunda z’umuganda no muri uyu mwaka wa 2017-2018, tugiye kuzashyiramo imbaraga, tuwitabire.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko binyuze mu bikorwa by’umuganda, ubu abaturage bari kugira uruhare mu kubaka ibyumba by’amashuri 28, bizigirwamo n’abanyeshuri mu mwaka utaha wa 2018, no mu bindi bikorwa bitandukanye birimo gukora imihanda; no kubaka amarerero.

Akarere ka Kirehe kandi, kahize ko muri uyu mwaka wa 2017-2018, ibikorwa bizakorwa mu buryo bw’umuganda bizagera ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 725, ibihumbi 326 n’amafaranga 480.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE