2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Huye: Gahunda ya ‘Menya Nkumenye’ yafashije mu kunoza imikoranire n’imibanire

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-06 08:34:50

 
Share on:
 
Yasuwe:73
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye buremeza ko gahunda ya ‘Menya Nkumenye’ yongereye imbaraga mu mibanire hagati y’abaturage n’imikoranire mu nzego z’ibanze.

JPEG - 371.2 kb
Umuyobozi w’Umurenge wa Kinazi Migabo Vital avuga uko agashya bavumbuye mu miyoborere kabafasha (Ifoto Nshimiyimana E)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi Migabo Vital, avuga ko gahunda ya ‘Menya Nkumenye’ ibafasha mu mikoranire y’inzego z’ibanze ndetse no mu mibanire y’abaturage ubwabo kuko ngo ituma umuturage yumva ko afite inshingano yo kwita kuri mugenzi we.

Migabo avuga ko iyi gahunda iha inshingano umuntu wese by’umwihariko uwitwa ko afite inshingano yo kuyobora bagenzi be, aho buri muturage ufite inshingano y’ubuyobozi mu rwego urwo ari rwo rwose ashingwa kureberera bagenzi be muri gahunda zose zigamije imibereho myiza y’umuturage.

Aha, ngo buri wese ahabwa ingo agomba kwitaho, mu gihe ubusanzwe mu mudugudu haba harimo ingo nka 200. Hari aho usanga hari abakurikirana ingo zigeze muri 6 n’abafite 8.

Ati “Ubusanzwe n’ubundi wasangaga mu mudugudu harimo abantu benshi b’abayobozi ariko ugasanga gahunda zose zikurikiranwa n’Umuyobozi w’Umudugudu gusa ariko ufite inshingano izo ari zo zose asabwa gufasha no mu bindi bigamije iterambere ry’umuturage aho usanga dufata abayobozi dufite tukabagabanya ingo ziri mu Mudugudu buri wese akagira izo akurikirana”.

Migabo yemeza ko gahunda ya ‘Menya Nkumenye’ yazanye impinduka zidasanzwe mu miyoborere ngo kuko ubwa mbere ari igikoresho cy’ubwumvane mu baturage, yemeza ko kandi bituma amakuru ahita agera aho agomba kugera.

Ati “Ikiza cya ‘Menya Nkumenye’ ni uko utavuga ngo nshinzwe uburezi maze ngo witaze ubuzima cyangwa urugomo ndetse ntiwavuga ngo nshinzwe urubyiruko maze ngo wirengagize abakuze.”

Ku bwe ngo hari abibwira ko kuyobora bigoye kandi nyamara ngo ari uko babikora nabi anemeza ko kandi iyi gahunda ngo yanagabanyije ibibazo ku murenge.

Avuga ko kubera iyi gahunda nta bibazo by’amafuti bacyakira, ati “Kera hari uwazaga ugasanga aravuze ati nabonye runaka musuhuje acira hasi, inkoko ze zandahiye ibishyimbo, umwana we yatutse uwange.”

Iyi gahunda yaciye ibibazo nk’ibi akaba ari nayo mpamvu muri uyu murenge bafite indamukanyo idasanzwe aho basuhuzanya muri ubu buryo.

Bagira bati “Menya Nkumenye” abikiriza bagasubiza bati “Nubura Nkubazwe” Ibi ngo bituma umuntu yumva afite inshingano zo kwita kuri mugenzi we.

Migabo ati “Ntibikwiye kumva ko itungo ribura ugasanga agace kose kahungabanye ariko hakaba ubwo umuntu yanabura kandi ugasanga n’abaturanyi be ntibabizi.”

Kandi ati “Urugero urebye nk’ibyaha byo mu ngo iyi gahunda ituma tumenya ingo zibanye nabi zikungwa hakiri kare.”

Hamwe n’iyi gahunda ngo umwe iyo yumvise ikintu yihutira ku kigeza kuri mugenzi we, ibi ngo bigatuma gahunda zose zitabirwa kuko umuntu aba ari ijisho rya mugenzi we, akaba ari nayo mpamvu gahunda za Leta zitabirwa cyane mu Murenge wa Kinazi.

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE